“Abashinzwe imali n’umutungo wa leta banyuranya n’ibisabwa bitegure guhanwa†– Harindimana Côme
Ubwo tariki 15/03/2012 mu karere ka Nyanza hasozwaga amahugurwa y’iminsi 3 yari agenewe abashinzwe imali n’umutungo wa leta hamwe n’abashinzwe gutanga iby’amasoko ya leta mu turere tw’Intara y’Amajyepfo  uko bari 50 bongeye kwibutswa ko abazajya banyuranye n’ibisabwa muri bo bazajya babihanirwa.
Harindimana Côme umushinjacyaha ukorera mu bushinjacyaha Bukuru mu itsinda rishinzwe gukurikirana ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu yongeye kwibutsa abahugurwaga kwirinda kunyuranya n’ibikubiye mu mategeko n’amabwiriza bibaranga ngo kuko aribyo bibakururira gukurikiranwa mu nkiko.
Yakomeje avuga ko muri rusange mu micungire y’umutungo wa leta mu turere hagenda hagaragara amakosa amwe na namwe akorwa.
Yagize ati : “ amategeko arasobanutse niyo mpamvu iyo hagaragaye ko umwe yakingiye undi ikibaba hatangwa ibihano byo mu rwego rw’amategeko.
Ruburika Antoine ushinzwe guteza imbere imiyoborere myiza mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza yatangaje ko iyo igihugu kidashingiye ku miyoborere myiza biba ari ikibazo cyitoroshye.
Yasabye ko ibyo bahuguwe byazabagirira akamaro aho kubabera insigarabyicaro ngo batahe amara masa. Yakomeje asaba abahuguwe kuzirinda ruswa mu mirimo yabo.
Yagize ati: “ Nimutaha muzarebe neza impamvu itera kutagenda neza ibyo mushinzwe hanyuma mubikosore amazi atararenga inkombe. â€.
Gakumba Claudeushinzwe imiyoborere myiza ku rwego rw’Intara y’amajyepfo akaba yari ahagarariye Intara muri uwo muhango yishimiye ukuntu amahugurwa yegenze neza anashimira by’umwihariko ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza cyayabateguriye.
Abari muri ayo mahugurwa bayashoje biyemeje kuzahugura abandi kuryo buryo bw’imicungire y’imali n’umutungo wa leta mu nzego z’ibanze zegereye abaturage kuva mu buyobozi bw’imidugudu, akagali n’umurenge.