Ruhango: barashimangira ko intego z’ubumwe n’ubwiyunge zizagerwaho
Tariki 15.3.2012 depite Uwamariya Devotta yagiranye ibiganiro n’inzego zitandukanye mu murenge wa Mbuye akarere ka Ruhango, aho bunguranaga ibitekerezo mu kurushaho kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda.
Iyi gahunda yo gusura buri murenge ikaba yarafatiwe mu nama yahuje imitwe y’inteko yombi ku itariki ya 15/01/2010, aho buri mu depite cyangwa umusenateri aba agomba gusura imirenge ine akareba aho ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge bigeze kugeza manda ye irangiye.
Depute Uwamariya yavuze ko muri buri murenge bahura n’ibyiciro bitandukanye harimo nk’abikorera ku giti cyabo, imiryango itegamiye kuri Leta n’ibindi, bakarebera hamwe inzitizi zikizitira ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994.
Zimwe mu nzitizi zikunze kugaragara, ngo hazamo iz’ababyeyi usanga bigisha abana babo ingengabitekerezo ya Jenoside, kutishyurwa imitungo y’abasahuwe mu gihe cya Jenoside no gutoroka kw’abakora imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro TIG.
Depute Uwamariya yavuze ko ngo iyo ibibazo nk’ibi bimaze kugaragara ngo batangira gushakisha uburyo ibi byose byabonerwa ibisubizo kugirango barinde abana barimo kuvuka batazasanga ayo makimbirane akirangwa mu banyarwanda.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yasabye abitabiriye ibi biganiro kurushaho guharanira no gushyigikira inzira zose ziganisha k’ubumwe n’ubwiyunge.