Huye: Igikoni cy’umudugudu kizaba igisubizo ku kibazo cy’imirire mibi
Mu rwego rwo kurwanya imirire mibi mu gihugu, hashyizweho gahunda yo gufasha ababyeyi kwiga no kwimenyereza guteka indyo yuzuye. Iyi ndyo izajya itegurirwa mu gikoni cy’umudugudu. Mu Karere ka Huye, iyi gahunda yatangirijwe mu Murenge wa Kigoma  tariki ya 13/03/2012.
Ku bana 147 bagaragaraho imirire mibi mu Karere ka Huye, 13 ni abo mu Murenge wa Kigoma. Akarere kiyemeje ko muri Kamena uyu mwaka wa 2012 nta mwana uzaba ukirangwaho imirire mibi. Igikoni cy’umudugudu ni imwe mu nzira zo kurangiza iki kibazo.
Mu Murenge wa Kigoma, iki gikorwa cyo gutangiza igikoni cy’umudugudu bagifashwamo na World Vision yiyemeje gutanga bimwe mu biribwa byifashishwa bategura indyo yuzuye nk’ifu y’ibigori hamwe n’ifu y’igikoma bita sosoma. Biteganyijwe ko buke buke abaza kwiga bazagera aho bakajya bategura indyo yuzuye bifashishije ibiribwa beza ubwabo nka soya, ubunyobwa, imboga, imbuto, ibinyabijumba, ibinyampeke n’ibindi.
Ibi bizafasha aba babyeyi kumenya uko bategura indyo yuzuye badategereje gufashwa, cyangwa kwibwira ko kurya neza bisaba kuba umukire.
Uretse mu Murenge wa Kigoma iyi gahunda yatangirijwe, izagera no mu yindi mirenge yose y’Akarere ka Huye. Ababyeyi bose bo mu mudugudu bazajya baza kwiga guteka buri kwezi maze ibyo batetse babigaburire abana barangwa n’imirire mibi.
Â