Ngororero: Komisiyo y’igihugu y’amatora yamuritse ibikorwa
Inshingano yacu yibanze ni ugutegura no kuyobora neza amatora, ariko ntibitubuza no gufatanya n’abanyarwanda muzindi gahunda ziterambere (Musefano Juvens)
Mu rwego rwo kumurikira abanyarwanda ibikorwa byayo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (KIA) kuwa 15/02/2012 yagendereye umurenge wa Gatumba aho yatanze inka 3 zahawe abaturage batishoboye bo mu mudugudu wa Ruvumu akagari ka Cyome. Izo nka zaje zisanga ibindi bikorwa iyo komisiyo yakoreye muri uwo mudugudu birimo kubaka amazu 15 y’abatishoboye barokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, kubaka urwibutso rwa jenoside ruri ku Muhororo n’ibindi.
Abakorerabushake ba Komsiyo y’Amatora nabo bagaragaje ko batasigaye inyuma mu bikorwa by’iterambere rusange kuko bishyize hamwe batanga ihene 42, bakusanyije amafaranga abgana n’120 000frw afasha mu kubaka 9YBE, abo mu murenge wa Kavumu barihiye abatishoboye 45 ubwisungane mu kwivuza. Mugihe kiri imbere abakorerabushake bafite umugambi wo kubaka amazu 26 y’abatishoboye n’ibikoni byayo.
Umuhuzabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’amatora mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Ngororero Mujawamariya Vestine yasabye abagenerwabikorwa gufata neza inkunga bahabwa byashoboka nabo bagafasha bagenzi babo. Nk’uko Mujawamariya yabisobanuye, ngo ibi bikorwa bigamije kwereka abanyarwanda ko komisiyo y’igihugu y’amatora itagarukira ku gutegura no kuyobora amatora gusa ahubwo ko igira n’uruhare mu bikorwa bijyanye n’imiberho myiza y’abanyarwanda.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu Mazimpaka Emmanuel avuga ko kuba KIA idahwema kwesa imihigo bituma na komisiyo z’amahanga ziza kuyivomaho ubuhanga yihariye. Uyu muyobozi asanga kandi abakorerabushake ba KIA bakwiye gushimirwa uburyo bishakamo ibisubizo ahari hakenewe amafaranga bakahagaragaza ubwitange bityo bagahesha igihugu cyabo ishema mu ruhando rw’amahanga.
Yongeyeho ko abakozi ba KIA babaye urumuri rumurikira abaturarwanda kubera imikorere yabo isobanutse bakomora kuri Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Bwana Mazimpaka yanashimiye uburyo KIA igira uruhare rukomeye mu cyumweru cy’icyunamo kuko iba yaratoje abaturage uburere mboneragihugu.
Umushyitsi mukuru muri uwo muhango yari komiseri Musefano Juvens wayoboye igikorwa cyo gutanga inka ashimira anasaba abakorerabushake gukomeza kurangwa n’ubwitange mu gufasha abatishoboye. Abahawe inka ni Havugimana Yozefu, Mukakabera Fortune na Niyonzima Clement bose bo mu mudugudu wa Ruvumu.