Rwanda | Nyamasheke: JADF yijeje ubufatanye mu kuzamura abaturage b’akarere.
Mu muhango wo gusoza imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Nyamasheke (JADF), abafatanyabikorwa bijeje akarere ko bazakomeza kukaba hafi muri gahunda zose bazashobora zigamije guteza imbere umuturage.
Ibi byatangajwe na Pastor Nzeyimana Innocent wari uhagarariye abafatanyabikorwa bitabiriye kumurika ibyo bakorera abaturage.
Pastor Nzeyimana yavuze ko imurikabikorwa ryabahaye umwanya wo gutanga raporo ku baturage ngo kuko iyo ukora ntibimenyekane uba ukorera ubusa. Pastor yagize ati: “Ni byiza ko abakozi batanga raporo kuko gukora ntibimenyekane ari ukuruhira ubusa.â€
Abafatanyabikorwa bijeje ubuyobozi bw’akarere ko bazabatera ingabo mu bitugu mu bikorwa bigamije iterambere ry’abaturage igihe cyose bazaba babishoboye, nk’uko Pastor Nzeyimana yabivuze muri aya magambo: “igihe cyose muzadukenera tubishoboye tuzabafasha haba mu guhashya inzara, ubukene, indwara n’ibindiâ€.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Habyarimana Jean Baptiste yashimiye uruhera abafatanayabikorwa bagira mu gufasha abaturage kuzamuka. Yabasabye ko barushaho kwegera abaturage aho kugarukira ku mudugudu bakabasanga iwabo mu ngo, ngo kuko byabafasha kugera kuri wa wundi ukennye cyane bakamuzamura.
Kubwe, ngo kubasanga iwabo mu ngo byafasha abafatanyabikorwa kubakurikirana bakanamenya niba hari umusaruro bitanga, bakareba ko hari aho bava n’aho bajya bagana mu iterambere.
Umuyobozi w’akarere yababwiye ko akarere gafite muri gahunda kurushaho guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, kunoza ubucuruzi bwambuka imipaka, guhanga imirimo itari iy’ubuhinzi, guteza imbere ibikorwa remezo nk’imihanda amazi n’amashanyarazi, ndetse no kurushaho gufasha abatishoboye.