Abahwituzi bo mu Murenge wa Byumba bahawe umwenda ubaranga
Abahwituzi mu mwambaro wabo uzabafasha kumenyekana
Abahwituzi bo mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi bahawe umwenda ubaranga ndetse n’ibikoresho kugirango babashe gutunganya akazi kabo kandi n’abantu bose babamenye.
Abahwituzi ni abantu bashinzwe gukangura abaturage mu masaha ya mugitondo babafasha kumenya gahunda za leta no kuzitabira bakoresheje ifirimbi n’ingoma.
Kuwa 20/3/2012 umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Nyangezi Bonane ubwo yashyikirizaga ku mugaragaro abo bahwituzi imyambaro ndetse n’ibikoresho, yavuze ko bagomba kwihatira gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo ndetse ari nako bakangurira abaturage kwitabira gahunda za leta.
Yagize “ murusheho gukangurira ababyeyi batwite kujya kwisuzumisha kwa muganga ndetse no kubyarira kwa muganga, bagakingiza abana babo, kwitabira umuganda n’ibindi bikorwa bya leta bigamije iterambereâ€.
Mu bikoresho abo bahwituzi bahawe harimo imyenda ibaranga (uniforme),inkweto za bote , telefone igendanwa ndetse n’indangururamajwi ibafasha kugeza ubutumwa ku bantu benshi.
Umwe mu bahwituzi bahawe ibikoresho Mukamunana Josephine avuga ko ari we muntu wa mbere ukangura abantu akoresheje ifirimbi ngo bitabire imirimo yabo bikamugora, ariko kuva abonye  indangururamajwi bigiye kumworohera.
Ati “ ubu mbonye inkweto zizajya zindinda urume rwa mugitondo, umwambaro uzajya undinda imbeho, by’umwihariko na telephone izajya ituma ntanga amakuru ku gihe kandi akagera kuri benshiâ€.
Iki gikorwa cyo gutanga umwambaro kubahwituzi bo mu karere ka Gicumbi uzakomeza mu mirenge yose uko ari makumyabiri n’umwe igize ako karere.