Abayobozi bafite uruhare runini mu ibarura rusange-Serugendo
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda kuri uyu wa 20/03/2012 basobanuriye abayobozi batadukanye bo mu karere ka Kirehe uburyo ibarurarusange ry’abaturage n’imiturire mu Rwanda rizakorwa ku nshuro ya kane.
Nkuko Jean Baptiste Serugendo umukozi mu kigo gishinzwe ibarurishamibare akaba akora mu gashami gashinzwe ibarura avuga ko baje gusobanura ibijyanye n’ibarura riteganijwe aho ngo ari uruhare rw’abayobozi mu gikorwa cy’ibarura rusange akaba avuga ko ibarura rusange ari ubushakashatsi bukorwa mu ngo zose no mu bigo byose bituwe aho abantu bose bari mu gihugu basabwa kwibaruza.
Ibarura rusange riri mu bituma abayobozi barushaho kumenya neza ibiranga abaturarwanda mu mibereho n’ubukungu bwabo,bakaba abayobozi bakangurirwaga kumenya ko ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarura cyabonye abakozi bakenewe niba ingengabihe yarubahijwe n’ibindi bijyanye n’ibarura.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Kirehe Zikama Eric yavuze ko kuba baje kubibutsa ibijyanye n’ibarura riteganijwe ari iby’ingezni kuko badafatanije n’inzego z’ibanze nta gishobora kugerwaho,iyi nama yari yitabiriwe n’abahagarariye ingabo na polisi mu karere,abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, imiryango itegamiye kuri Leta.
Ibarura rusange rya kane ry’abaturage n’imiturire mu Rwanda riteganijwe kuba ku itariki ya 16 Kanama kugeza ku itariki ya 30 Kanama 2012.