Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge iratangaza ko u Rwanda rugeze ku ntera nziza mu bumwe n’ubwiyunge
Â
Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge iratangaza ko mu gihe cyose gishize jenoside yakorewe abatutsi ibaye, ubushakashatsi bwagaragaje ko Abanyarwanda bamaze kugera ku ntera nziza mu kwiyunga.
Ibi byatangajwe kuwa 20 Werurwe, na Floride Tuyisabe, umukozi ushinzwe ubushakashatsi muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, ubwo yari mu Karere ka Muhanga, mu rwego rwo kugaragariza no kuganira na bamwe mu bagize inzego zitandukanye ku bushakashatsi bwakozwe ku bipimo by’ubumwe n’ubwiyunge (Rwanda Reconciliation Barometer).
Ubwo bushakashatsi bwari bugamije kugaragaza ko hakoreshejwe igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge. Aha Tuyisabe avuga ko nyuma y’uko hashyizweho yo kunga abanyanyarwanda biciye mu nzira zitandukanye zirimo gahunda yo kwishyura imitungo yangijwe mu gihe cya jenoside. Ibi ngo biri muri bimwe mu byazamuye iki gipimo.
Ubumwe n’ubwiyunge kugirango bubashe kuba bwagerwaho ngo bisaba gukomeza kwita ku mutekano wa buri mutu, aho basanze kugeza ubu 86% by’abaturarwanda babaho ntacyo bikanga cyabahutaza kubera umutekano.
Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge itangaza ko kongera igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge biha ishema abanyarwanda kuba icyo bari cyo.
Aha ubushakashatsi bukaba bwerekana ko 98% by’abanyarwanda basigaye bafite ishema ryo kwitwa abanyarwanda mu gihe hari ubwo baterwaga isoni no kwitwa gutyo.