Gakenke : Polisi yafashe abana b’abanyeshuri barema isoko aho kwiga
Abashinzwe umutekano bakorera  mu Murenge wa Gakenke, Akarere ka Gakenke bazindukiye kuri uyu wa kabiri tariki ya 20/03/2012 mu mukwabu wo gufata abana b’abanyeshuri barema isoko rya Gakenke aho kujya ku ishuri.
Muri uwo mukwabu hafashwe abanyeshuri 60 na bamwe mu babyeyi bari kumwe n’abana babo bajya ku isoko. Ababyeyi bivugwa ko ari bo babangamira imyigire y’abana babo mu Karere ka Gakenke aho ku minsi y’isoko babasibya bakabikoza ibintu bajyana ku isoko.
Mu nama ababyeyi bagiranye n’Umuyobozi wungirije w’Akarere ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Ntakirutimana Zephyrin, basabye imbabazi bemeza ko batazongera gutuma abana babo barema isoko. Ababyeyi bivugira ko bagiye no kugira uruhare mu guhamagarira bagenzi babo kureka umuco wo kuremesha abana isoko babeshya ko baza kwiga ikigoroba.
Umuyobozi w’Akarere wungirije yasabye ababyeyi kugira uruhare mu myigire myiza y’abana babo babashakira ibikoresho by’ishuri ndetse babarinda n’imirimo ya mu gitondo na nimugoroba ituma batabona umwanya wo gusubira mu masomo.
Igikorwa cyo gufata abana basiba ishuri bakiremara isoko kije nyuma y’uko bamwe mu barezi bagaragaje ko abana benshi bakunda gusiba ishuri ku minsi y’isoko bitewe n’ababyeyi babajyana ku isoko.