Umubare w’abagore binjira mu gipolisi uracyari muto
Mu gihe abapolisi kazi bakomeje gutanga umusaruro ugaragara mu kazi kabo ko gukumira ndetse no kugenza ibyaha, umubare w’ abinjira muri aka kazi uracyari hasi ugereranyije n’ukenewe.
Igipolisi cy’ u Rwanda kimwe n’izindi nzego mu gihugu, yimakaje uburinganire kugirango abakore n’ abakobwa nabo bagire uruhare mu iyubahirizwa ry’ amategako.
Ibi rero ngo bisa n’ibyagezweho, kuko abapolisi kazi bagira uruhare rugaragara mu gukumira ibyaha bishingiye ku ihohoterwa, umutekano wo mu muhanda gukumira ibyaha n’ ibindi.
N’ubwo bimeze gutya, urubuga rwa polisi y’ igihugu ruvuga ko umubare w’ abagore n’ abakobwa binjira muri aka kazi utiyongera kandi hakenewe benshi, kuko imirimo yabo banayikorera no hanze y’ igihugu.
Kuri ubu u Rwanda ni cyo gihugu cya mbere ku isi gifite umubare munini w’ abagore bari mu butubwa bwo kubungabunga amahoro ku itike y’umuryango w’abibumbye.