Abayobozi muri Rulindo barasabwa gutegurana ubushishozi ibarura rusange
Mu gihe imyiteguro y’ibarura rusange igeze ku rwego rw’uturere, abayobozi mu karere ka Rulindo barasabwa gutegurana ubushishozi iki gikorwa kuko ibizavamo bizashingirwaho muri gahunda zitandukanye z’iterambere.
Kuri uyu wa kane tariki 22/03/2012, Munyarukato Jean Baptiste, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Rulindo, yagaragarije abashinzwe imibereho myiza mu mirenge igize aka karere, ko ibarura rusange ry’abaturage n’ imiturire rizagaragaza isura y’igihugu.
Yagize ati: “Mugomba gutegurana iri barura ubushishozi, kuko ibizavamo bizifashishwa muri gahunda zitandukanye z’iterambere, hakamenyekana ahakeneye igikorwa runaka kurusha ahandiâ€.
Ibarura rusange ry’ abaturage n’imiturire rya kane riteganyijwe kuba hagati y’itariki ya 15 na 30/08/2012 mu gihugu hose, aho buri munyarwanda asabwa kwibaruza.
Ibarura rusange ry’abaturage riba rimwe mu myaka icumi bisabwe na perezida wa repubulika, gusa hagati hajya habaho ubushakashatsi bworoheje burebana n’ubwiyongere bw’abaturage n’imiturire.
Biteganyijwe ko iri barura rya kane rizatwara akayabo k’amadolari ya Amerika agera kuri miliyoni 23.