Karama: Abaturage bamurikiwe ibikorwa by’amashanyarazi
Muri gahunda ya Leta yo kugeza ibikorwaremezo ku baturage kugira ngo iterambere ryihute mu bice by’icyaro, kuri uyu wagatatu tariki 21 Werurwe 2012, abaturage bo mu Karere ka Nyagatare mu  Murenge wa Karama mu tugari twa Cyenkwanzi na Gikagati bamurikiwe ibikowa by’amashanyarazi bacanirwa ku nshuro ya mbere.
Bamwe mu baturage batuye muri utwo tugari bavuga ko ubwo abanya Tuniziya bafite isoko ryo gukwirakwiza umuriro mu Karere ka Nyagatare bajyaga gupima aho bazacisha ibyuma bimanikwaho insinga z’amashanyarazi bumvaga ari inzo nta muriro bashobora kubona. Umwe muri bo yagize ati “Ese na we ahantu haba ari nta n’amazi ahaba ugatekereza ko hazabona amashanyarazi!â€
Nyamara ariko ngo umugoroba wo ku wa 21 Werurwe 2012 winjiye mu mateka y’aba baturage kuko bahamya ko amashanyarazi bahawe azabafasha byinshi dore ko ngo no kubona uko bashyira umuriro mu matelefone yabo byari intambara.
Bamwe mu bo twaganiriye bavuga ko iterambere ryabo rigiye kwihuta. Mugenzi Jonas, ufite uruganda rwenga inzoga mu Kagari ka Gikagati, yagize ati “Dore nk’ubu najyaga nkora amasaha make kubera ko umuriro w’imirase y’izuba wabaga ari muke ntushobore kunkorera amasaha mba numva nakoramo yose ariko ubu ngubu bigiye kugenda neza.â€
Kimwe na mugenzi, abakora imirimo yo kogosha na bo bavuga ko bajyaga bavunika bakora ingendo ndende bajya gushyira umuriro mu mabatiri kandi bikanabahenda. Uwitwa Yozefu yagize ati “Ubu akabazo twari dufite karakemutse, nta byo kongera gusiba gukora ngo turajya gusharija amabatiri.â€
Ku rundi ruhande ariko, bamwe mu baturage bavuga ko kuba babonye umuriro w’amashanyarazi bizanabakemurira bimwe mu bibazo by’umutekano dore ko aka gace kahawe amashanyarazi kegereye umupaka cyane kandi hakaba n’abantu benshi bikorera bacuruza ibiyobyabwenge bakuye mu gihugu cya Uganda. Kuri bo ngo ibyo biyobyabwenge bizagabanuka kuko byinshi babihinjizaga mu masaha y’ijoro.
Uretse uducentre twa Gikagati na Cyenkwanzi, umuriro w’amashanyarazi uzanatangwa mu ducentre twa Gikundamvura na Bushara na two two mu Murenge wa Karama. Byitezwe ko iki cyumweru kitarenga batabacaniye kuko na ho ibyangombwa byose byahageze.