Ngororero: Imurika bikorwa ni kimwe mu bigaragaza imikorere y’abayobozi n’abafatanya bikorwa
Imyanzuro y’inteko rusange ya JDAF ISANGANO y’akarere ka Ngororero yemeje ko imurika bikorwa ari kimwe mu byereka abaturage ko abayobozi n’abafatanya bikorwa bagera ku ntego bihaye, maze ihita itegura umunsi murikabikorwa uzamara iminsi 2, uhereye kuwa 9 kugeza kuwa 10 Gicurasi 2012.
Umuyobozi w’inteko rusange ya JADF ya Ngororero, akaba n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, bwana Emmanuel MAZIMPAKA,  n’abafatanayabikorwa banyuranye b’akarere bavuga ko kumurika ibikorwa bizabafasha mu kugaragaza urwego bahagazeho mu gushyira mu bikorwa ibyo bemereye abaturage, aho kubibabwira mu magambo gusa.
Muri rusange abafatanya bikorwa b’akarere bagaragaza ko ibyo biyemeje bagerageza kubishyira mu bikorwa, ariko basabwa kujya bavuga ibyabananiye cyangwa ibitagenda neza hakiri kare, kugira ngo abayobozi bo mu nzego zo hejuru ndetse n’abaturage bazajye babimenyeshwa. Abafatanya bikorwa banatanze gahunda y’ibikorwa bagamije n’ingengo y’imari yabyo bizafasha akarere gukora gahunda y’imihigo y’umwaka utaha. Ikigaragara ni uko abafatanyabikorwa benshi usanga bazakomeza gushyira ingufu mu bikorwa batangiye, ibi bikaba bigaragaza ko hari abiha intego batazageraho mu mwaka maze bagahitamo kuyikomeza mu wutaha.
Ibi bazabikora bafatanije n’akarere ku nkunga zinyuranye gahabwa na za minisiteri zinyuranye. Perezida wa JDAF Mazimpaka asaba abafatanyabikorwa gukora ibishoboka byose kugirango  imibereho y’abagenerwabikorwa ihinduke ku buryo bugaragara nk’uko Nyakubawha Perezida wa Repubulika yabigarutseho kenshi mu mwiherero aherurtse kugirana n’abayobozi bakuru b’igihugu cyacu.
Aha asaba ko ingufu zashyirwa mu bikorwa bibyara imirimo itari  iy’ubuhinzi nko gufasha urubyiruko kwihangira imirimo. Kuri iyi ngingo, habonetse umufatanyabikorwa mushya FRIEND OF YOUTH uzakora muri icyo cyerekezo, ku ikubitiro FRIEND OF YOUTH izafasha abasore n’inkumi 100 kwihangira imirimo.
Ahandi ingufu zashyirwa ukurikije imibereho y’akarere ka Ngororero nkuko bitangazwa na Mazimpaka, ni mugufasha imiryango kurushaho gusobanukirwa n’amategeko ayirengera bityo ntihore mu bibazo biyitesha igihe cyo kwitabira ibikorwa by’amajyambere.
Mu rwego rwo guca akajagari no kugongana mu mikoranire, abafatanyabikorwa bahuje intego bazajya bahurira muri komisiyo zimwe kugirango ingufu zabo zidahurira mu mirenge imwe gusa kandi hari indi mirenge izikeneye. Abafatanyabikorwa basabwa kugaragaza ibikorwa biherekejwe n’ingengo y’imari kugirango akarere kabyinjize mw’igenamigambi ryako,
Umuyobozi w’akarere ka Ngororero, avuga ko afatanyije n’abafatanyabikorwa b’akarere, biteguye gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje ibyo bikazafasha akarere kwesa imihigo kuburyo kazaza mu myanya  itatu ya mbere mu kwesa imihigo. Kugirango imurikabikorwa rigende neza, buri mufatanyabikorwa azatanga amafaranga ibihumbi ijana yo gufasha mu myiteguro.