Abaturage ba Gisenyi barasabwa kuva mu magambo atubaka bakitabira ibikorwa
Muri gahunda yo kwegera abaturage bakabatega amatwi bakabafasha gukemura ibibazo byabo, bamwe mu bagize Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu kuri uyu wa 21 Werurwe basuye abaturage b’umurenge wa Gisenyi, ibiganiro byabereye muri sitade Umuganda.
Uretse kubafasha gukemura bimwe na bimwe mu bibazo bari bafite, izi ntumwa z’Inama Njyanama zikaba zunguranye ibitekerezo n’abaturage b’uyu murenge wa Gisenyi  ku byarushaho kubateza imbere binyuze muri gahunda zinyuranye za Leta.
Muri ibi biganiro abaturage b’Umurenge wa Gisenyi bahawe ishusho y’aho umurenge wabo ugeze mu iterambere. Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu sheikh Bahame Hassan na we uri mu nama njyanama yasabye abaturage b’Umurenge wa Gisenyi kureka ibibarangaza bakitabira umurimo n’izindi gahunda z’iterambere.
Bahame akaba yakomeje abasaba kuva mu magambo atubaka bakitabira ibikorwa, yanaboneyeho gusobanura icyagiye kidindiza imishinga imwe n’imwe yari yarashyizwe mu mihigo y’akarere ariko ikaba itihuta muri yo hakaba harimo imihanda ya kaburimbo n’iya pave, isoko rya Gisenyi n’iyindi.
Murenzi Janvier, umuyobozi wungirije w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu na we akaba yasobanuriye abaturage imikorere n’inshingano z’inama njyanama, anibutsa abaturage uruhare rwabo mu gushyira mu bikorwa gahunda zashyiriweho kubateza imbere zirimo kuboneza urubyaro, mituelle de santé, umutekano n’ibindi.
Muri iyi nama abaturage babonye umwanya wo kubaza ibibazo byabakomereye ibyinshi bikaba bishingiye ku manza zitarangizwa neza. Cyakora akarere ka Rubavu ni kamwe mu turere tutarangwamo ubuhotozi mu ngo nk’ahandi, abaturage ndetse na njyanama bakaba babyishimiye.
Gahunda y’Inama njyanama yo kwegera abaturage ni gahunda yateganyijwe mu mirenge yose uko ari 12 igize Akarere ka Rubavu. Ibibazo abaturage babaza bihita bishakirwa umuti ako kanya,ibindi na byo bene byo bakagirwa inama bakanerekwa inzira bashobora kubinyuzamo .