Rusizi: Hari abatari bumva impamvu yo gushyingura abazize jenoside mu nzibutso rusange
Mu nama y’akarere ka Rusizi yo gutegura kwibuka ku nshuro ya 18 jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, hagaragaye ikibazo cy’abantu batemera ko imibiri y’abavandimwe bashyinguye iwabo yashyirwa mu rwibutso rusange.
Nkuko byagaragajwe muri iyi nama yabaye kuri uyu wa 21 Werurwe 2012 abo bantu batemera iyo gahunda bavuga ko baba bashaka ko imibiri y’abavandimwe babo ishyingurwa hafi y’aho batuye bakajya babasha kwita ku mva zabo.
Umuyobozi w’umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi IBUKA mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi Kayigire Vincent avuga ko iyi miryango igitsimbaraye kuri iyi myumvire yo kwanga ko bashyingura imibiri mu cyubahiro ikaba mu rwibutso biterwa no kuba batari bumva akamaro kabyo. Kayigire agira ati: “Abantu banga ko imibiri y’abazize jenoside ishyinguye ahantu hatatanye yashyingurwa mu nzibutso rusange ni abantu batari bumva akamaro ko gushyingura mu nzibutso. Abo bantu barahari ariko mbona bagenda bagabanuka bitewe no kuganirizwa aho basobanurirwa ko gushyingura mu rugo bidatuma imibiri ibikwa ku buryo burambye kuko nta bikoresho baba bafite byakora ako kazi. Ati “Usanga nta n’amazina y’abashyinguwe aba ahanditse nta n’abantu bagize uruhare runini mu kubica biba byanditse nkuko bigaragara mu nzibutso bigatuma amateka aboneka ku buryo burambye.â€
Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buvuga ko bikwiye ko abafite imyumvire y’uko imibiri y’abavandimwe babo yaguma mu ngo z’iwabo bahindura iyo myuvire kubera ko abazize jenoside yakorewe abatutsi bagomba gushyingurwa mu cyubahiro n’ahantu heza dore ko abashyinguwe mu mva zo mu ngo abenshi bashyinguye mu gitaka.Umuyobozi w’akarere ka Rusizi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nirere Françoise agira ati: “Komisiyo y’igihugu ifite kwita ku nzibutso ari yo CNLG yadusobanuriye uburyo bwo guha agaciro abazize jenoside ko bagomba gushyingurwa mu nzibutso zujuje ibyangombwa bibaha agaciro nko kuba hubakiye, ahantu imibiri yitabwaho kandi hakaba hari n’amakuru yatuma amateka y’ibyababayeho atibagirana.
Abantu bashyinguwe mu ngo, bashyinguwe mu gitaka, abandi bashyinguwe mu mahema. Mu guha agaciro abo bantu bene wabo bakwiye kureka gutsimbarara ku cyemezo cyo kwanga ko iyo mibiri ishyingurwa mu nzibutso rusange.â€
Akarere ka Rusizi kimwe n’utundi turere kakorewemo jenoside yakorewe abatutsi.Abishwe muri iyo jenoside bamwe bashyinguye mu nzibutso rusanga, abandi nabo bashyinguye mu mva z’imiryango yabo.
najye ndahamya ko kwibuka ari igikorwa cyaburi wese sibye ko usanga abantu benshi batabyumva usanga hari nkabavuga ko ntabyo bafite bibuka,nk’igitekerezo cyanjye mbona cyane cyane mucyaro mu karere ka rusizi ntuye mbona uriya munsi wo gutangiza icyunamo buri wese aba yibereye mubye ugasanga gahunda itangiye hari abavuye mumurima ugasanga gahunda itangiye saa 11h00 mbega ubona batabyumva nkaba mbona hakwiye kujya haboneka abashinzwe umutekano bagahagararira icyo gikorwa kuko abantu bo banze kubiha agaciro. ikindi hagiye haboneka indangurura majwi buri kagari kuruwo munsi ndetse na bande role zigaragaza uwo munsi bikaba itegeko ahantu hose kuko usanga bikorwa hamwe gusa cyane aho abayobozi bakuru bagera
Mbaye mbashimiye uburyoki mwakiriye ibitekerezo byanjye.murakoze ,abahuye ningaruka za genocide ba gume kwihangana biteza imbere.
ikindi kubijyanye ninzibutso zishyinguyemo abazize genocide nizitabweho kuko usanga hari aho bagishyinguye mugitaka imva zitubakiye mbega hafashwe nabi ,tukibaza nimba amafaranga atangwa ngo inzibutso zubakirwe atangwa uruhande rumwe? nimba atangwa hose kuki adakora icyo yagenewe cyangwa ngo abo baba bayahawe ngo bakurikiranywe icyo nacyo kizigweho.
igitekerezo cyanyuma ndagitanga mbanje kwivuga, mvuka mukarere ka rusizi,mumurenge wa mururu,akagari ka karambi, mfite imyaka 23,ndangije secondaire kuri FRIEND SCHOOL OF KAMEMBE HAVE DEGREE 25 OPTION MCE
ikindi kubijyanye n’uriya munsi wo kwibuka usanga ahenshi ababyeyi babwira abana babo ngo basigare murugo bakora imirimo noneho ugasanga ibiganiro bijyiwemo nababasaza n’abakecuru urubyiruko rugasigara inyuma mumyumvire kubijyanye na genocide kandi turebye neza urubyiruko nirwo rwanda rwejo nibo bayobozi bejo hazaza ariko usanga aribo bigira basibindeba iki kibazo gihagurukirwe abaruhagarariye nibakaze kimono naho ubundi twazibuka urwanda rwarasubiye iyo rwavuye kandi kirazira