Gakenke : Abanyarwanda bafitiye icyizere ubuyobozi bwo ku rwego rw’igihugu
Mu bushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge ku bipimo bw’ubumwe n’ubwiyunge bugaragaza ko Abanyarwanda bafitiye icyizere ubuyobozi bwo ku rwego rw’igihugu ku kigereranyo cya 98%.
Ubu bushakashatsi bwamurikiwe abayobozi batandukanye bo mu Karere ka Gakenke mu nama yabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 21/03/2012. Ibyo bipimo by’ubumwe n’ubwiyunge bigamije kureba ahari imbaraga nyinshi kugira ngo bakomereza aho n’intege nke kugira ngo bongeremo ingufu.
Mu gihe imyaka yakuriye Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, Abanyarwanda benshi bari bafite ipfunwe ryo kwitwa Abanyarwanda, ubushakashatsi bwerekana ko 99% by’ababajijwe ubu bafite ishema ryo kuba Abanyarwanda.
Ku kibazo cy’amoko yashyizweho n’abakoroni, 99.1% by’ababajijwe ntibifuza ko abana babakomokaho bibona mu moko ahubwo bifuza kwitwa Abanyarwanda.
Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko hakenewe ingufu mu guha abaturage umwanya wo gutanga ibitekerezo kuri gahunda rusange zigira ingaruka ku mibereho yabo, aho 34% by’ababajijwe bemeza ko nta ruhare bagira mu byemezo by’ingenzi bireba imibereho yabo nk’Abanyarwanda.
Ubushakashatsi ku bipimo bwibanze ku miyoborere, umutekano wa muntu, ubutabera, imibanire n’amateka bukorwa n’inzobere zo muri Afurika y’Epfo zifatanyije n’Abashakashatsi bo mu Kigo cy’Ubushakashatsi kuri Demokarasi n’Amahoro (IRDP) habazwa abantu bagera ku bihumbi bitatu mu turere twose tw’igihugu.