Urubyiruko rwa Goma na Rubavu ruri kwigishwa kwimakaza umuco w’amahoro
Urubyiruko rwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’urwo mu Rwanda  rufite uruhare rukomeye mu kwimakaza ubumwe hagati y’ibihugu byombi.
Ibyo ni ibyatangajwe na Kayitsinga Alexis, uhagarariye Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri diyosezi Gaturika ya Nyundo mu biganiro byahuje urubyiruko ruturutse mu mujyi wa Goma n’urw’akarere ka Rubavu kuwa 18 Werurwe mu karere ka Rubavu.
Kayitsinga akaba yaratangaje ko bamaze iminsi bategurira urubyiruko rw’ibyo bihugu ibiganiro bigamije kurushaho kubabanisha mu mahoro ndetse no kunga abaturage nyuma y’amateka mabi y’urwikekwe n’ubwumvikane buke byakuruwe na jenocide yabaye mu Rwanda hamwe n’intambara zabaye muri Kongo.
Ibyo biganiro bikaba byarahuje urubyiruko rukora aho rwasobanuriwe ku ruhare rw’umurimo mu butabera n’amahoro. Kabatsinga akaba yarasobanuye ko kuba hari abanyarwnda bakorera muri Kongo n’abakongamani bagakorera mu Rwanda ari amahirwe adasanzwe ku bihugu byombi.
Ibyo byanagarutsweho na Tegera Pierre Celestin, umukozi w’akarere ka Rubavu ushinzwe umurimo ati “Tugira amahirwe yo kumvikana ku rurimi ari na byo bituma duhahirana.â€
Urubyiruko rw’ibihugu byombi ,rukaba rusanga ibiganiro nkibi birufasha kurushaho kwimakaza ubumwe. Patience Busungu w’i Goma aragira ati “ese n’ubundi twapfaga iki ko duhuje amateka? Twiteguye kumvisha abakuru ko amahoro agomba kuturanga tukava mu nzangano.
“Mu butumwa bwe Padiri Pierre Thadée Kai, waje aherekeje urubyiruko rwa Goma na we yatangaje ko urubyiruko rufite uruhare mu kugarura amahoro hagati y’abaturage b’ibihugu byombi kandi ko bafite icyizere ko bagiye gushyira mu bikorwa ibyo bize.
Urwo rubyiruko rwo muri Kongo n’urwo mu Rwanda rukaba rwarashinze ihuriro bise New Generation for Peace and Reconciliation.
Â