Muhanga: abaturage barasabwa kwirinda imvugo zikomeretsa mu gihe cy’icyunamo
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga burasaba abatuye aka karere kwirinda imvugo zikomeretsa cyane cyane abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi kuko ziri mu ntandaro y’ihungabana n’umutekano muke.
Umukozi mu karere ka Muhanga ushinzwe ishami ry’ubuyobozi n’abakozi, Sebashi Claude kugirango arasaba ko izi mvugo zirindwa mu gihe cy’icyunamo, hakanazafatwa ingamba zikaze ku ngeso z’ubusinzi. Ngo hari abajya bafatwa bibereye mu nzoga mu gihe abandi bari mu bikorwa byo kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi muri mata umwaka w’1994.
Aba ngo nibo usanga bazana amagambo akomeretsa abacitse ku icumu, aho ngo bakunda guhera ku baba bambaye udutambaro twambara abagize ibyago tw’ibara rya move, bakababwira amagambo akomeretsa.
Aha inzego zishinzwe umutekano zikaba zisabwa kuba maso mu gihe cy’icyunamo kugirango bafashe mu gukumira abahungabanya umutekano w’abandi.
Abaturage bose kandi barashishikarizwa kujya bitabira ibiganiro biba byateganijwe, sebashi ati: “ibiganiro ntibiba byateguriwe gusa abantu bamweâ€
Icyunamo cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 mu karere ka Muhanga kizatangirira mu murenge wa Kiyumba kubera ko hari gushakishwa imibiri ndetse kuri ubu hakaba hari 18 yabonetse mu gihe mu murenge wa kabacuzi bituranye habonetse 12. Iki cyunamo kizasorezwa mu murenge wa Rugendabari ku mugezi wa Nyabarongo mu rwego rwo kuzirikana abazize jenoside bajugunywe mu mazi.
Insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 18 igira iti: “Twibuke abazize Jenoside yakorewe abatutsi twigire ku mateka twubake ejo hazaza.â€