Ruramira: Abaturage barasabwa kurwanya imirire mibi no kuringaniza imbyaro
Mayor wa kayonza yasuye abaturage basenyewe n’imvura
 Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Mugabo John, arasaba abaturage bo mu murenge wa Ruramira mu karere ka Kayonza kurushaho kurwanya imirire mibi no kuboneza imbyaro kugira ngo babashe kwiteza imbere.
Yabivuze kuri tariki 22/3/2012 ubwo yasuraga bamwe mu baturage baherutse gusenyerwa n’imvura ivanze n’umuyaga mwinshi igasenyera amazu bamwe mu baturage bo muri uwo murenge.
Mugabo yibukije abo baturage ko umubare w’abanyarwanda ukomeza kwiyongera nyamara ubutaka bwo butiyongera kandi ari bwo butunze umubare munini w’abanyarwanda. Yabasabye kuringaniza imbyaro kugira ngo umubare w’abaturage ujyane n’ubutaka buhari kuko “nta terambere rishoboka mu gihe umubare w’abaturage ukomeza kwiyongera kandi ibibatunze byo bitiyongeraâ€
Kugabanya imbyaro ni kimwe mu bintu byashyizwemo ingufu cyane mu karere ka Kayonza kuko impuzandengo y’abana bavuka igaragaza ko umubyeyi umwe mu karere ka Kayonza abyara abana barenga batanu nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi EICV3.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza akaba asaba ababyeyi kuringaniza imbyaro ariko banibuka kurwanya imirire mibi kugira ngo abana bamaze kuvuka ndetse n’abaturage muri rusange bagire ubuzima bwiza.
Yasabye abaturage kwita ku isuku mu ngo zabo, bakubaka udutara two kwanikaho amasahani kandi bakubaka imisarane ndetse bakajya banayitaho uko bikwiye kugira ngo birinde indwara ziterwa n’umwanda. Mugabo yanasabye abo baturage ko buri rugo rwagira nibura akarima k’igikoni kamwe mu rwego rwo guhangana n’ingaruka z’imirire mibi.