Huye: Bamwe mu bagabiwe muri gahunda ya Girinka bituye bagabira bagenzi babo
Abituye bagabira bagenzi babo bo mu Murenge wa Kinazi ni abantu batanu bahawe inka muri gahunda ya Girinka mu rwego rwo kubafasha kwivana mu bukene. Nk’uko bisanzwe mu muco nyarwanda rero iyo umuntu yakugabiye uramwitura. Kuri aba bagabiwe na nyakubahwa Perezida wa Repubulika, iyo bagiye kumwitura bagabira bagenzi babo batishoboye kugira ngo nabo biteze imbere. Inka bituye zahawe abagore b’abapfakazi b’abakene kuri uyu wa 22 Werurwe 2012.
Â
Nk’uko bisobanurwa n’Usabyimbabazi Alice, veterineri w’Umurenge wa Kinazi, ngo icyatumye hagabirwa abagore gusa ni ukubera ko turi mu kwezi ko kwita ku mugore n’umukobwa kwatangiye ku itariki ya 8 Werurwe ari wo munsi mpuzamahanga w’umugore.
Iki gikorwa cyo kwitura cyanahujwe n’icyo guha amata abana bagaragaraho imirire mibi. Twifuje kumenya impamvu inka zitahawe ababyeyi b’aba bana barangwa n’imirire mibi, maze Usabyimbabazi asubiza agira ati: “Akenshi ababyeyi bafite abana barangwa n’imirire mibi ntibabasha no korora inka kubera amikoro macye. Twatangiye gahunda yo gushishikariza abafite inka zikamwa kuzajya bakamira aba banaâ€.
Kubera rero ko byamaze kugaragara ko akenshi abarwaje bwaki batabasha korora inka, Usabyimbabazi ari gutekereza ku kuntu bazahabwa ingurube bakaba ari zo borora kuko ahari zo bazishobora.
Ku bijyanye no gukamira abarwaje bwaki, ababyeyi bari bafite abana bigaragara ko barya nabi bavuze ko kugeza ubu, uretse ibigo nderabuzima bibagenera amata rimwe mu cyumweru, abaturanyi bo nta yo barabihera kugeza ubu n’ubwo bimaze iminsi bivugwa.
Musabyimana Agnes, umubyeyi ufite umwana w’imyaka 6 urwaye bwaki  yagize ati: “kugeza ubu umwana wanjye muha amata ari uko nayahashye. Icyakora iwacu mu mudugudu wa Munyu, akagari ka Kabona, inka zatanzwe muri gahunda ya Girinka ntiziratangira gukamwaâ€. Twizere ko umunsi izi nka zatangiye gukamwa hazibukwa n’abana bafite ikibazo cy’imirire mibi.