Ngororero: Akarere kabaye intangarugero mu guca nyakatsi-Brig. Gen. Jacques Musemakweli
Muri gahunda bafite yo kuzenguruka hirya no hino mu gihugu bareba uko uturere duhagaze muri gahunda yo kurwanya nyakatsi, abagize itsinda ry’igihugu ryashinzwe kurwanya nyakatsi bayobowe na brigadier General Jacques MUSEMAKWELI, basuye akarere ka Ngororero maze bashima uko iki gikorwa cyagenze.
Nyakatsi barwanyije si izisakaje ibyatsi gusa kuko n’inzu nk’izi zitakiharangwa (photo archive)
Imbere y’umuyobozi w’akarere ndetse n’abanyamabanga nshingwa bikorwa b’imirenge 13 igize akarere, B.G. Musemakweli yavuze ko akarere ka Ngororero gakwiye igikombe kuko kari ku mwanya wa kabiri mu guhashya nyakatsi, nyuma y’akarere ka kamonyi, ariko akarere ka Ngororero ko kakaba gafite umwihariko kuko kabarirwa mu turere tukiri hasi mu bukungu ariko kakaba karabashije guhiga utundi mu kurwanya nyakatsi, ndetse akaba ari nako karere konyine kakoze gahunda yo gutangiza igikorwa cyo kurwanya nyakatsi ku mugaragaro (launching) mu ntara y’Iburengerazuba.
Umwe mu bagize iryo tsinda, Engenieur William, ukorera muri MINALOC, akaba avuga ko uku kwesa imihigo kwaturutse ku myumvire y’abari bahuriye kuri iki gikorwa cyane cyane mu gushyira mu bikorwa approches zifashishijwe mu kurandura nyakatsi, arizo (Guhuza ibikorwa (Coordination), gufatanya (Cooperation), guhana amakuru (Communication), ndetse no kwirinda guhimba ibikorwa bitabaye ibyo yise gu tekinika.
Engenieur William akaba avuga ko ibi ari nabyo byatumye muri rusange, ubu buryo bwakoreshejwe buzakomeza gukoreshwa muri gahunda yo kwegeranya ubutaka (land Use Consolidation) ndetse no gutuza abaturage mu midigudu, kandi itsinda ryari rishinzwe kurwanya nyakatsi akaba ariryo ryashinzwe ibi bikorwa.
Kwikubitiro, mu karere ka Ngororero hubatswe amazu 610 muri 910 ya nyakatsi yahabarurwaga, ariko nyuma baza gusanga hari indi miryango 34 itarashoboye kwiyubakira nayo bayiha amazu ubu hakaba hasigaye gukinga aya mazu, ariko polisi y’u Rwanda ikaba yarabemereye inzugi 20. Hanubatswe imisarani 110 ku batari bayifite.
Umuyobozi w’akarere RUBONEZA Gedeon avuga ko urugamba rwo guca nyakatsi rwababereye isomo ko byose bishoboka, bityo bakaba bazagera no ku bindi. Indi gahunda izakurikiraho nkuko Ruboneza abivuga, ngo ni ukoroza abubakiwe amazu, no kubafasha kuva mu bukene.
Iyi gahunda ikaba yaragombaga kurangirana n’umwaka wa 2010, naho raporo y’uko icyo gikorwa cyagenze ikazashyirwa ahagaragara ku itariki ya 2 Mata uyu mwaka nkuko abagize iri tsinda babirangaje. Gahunda yo guca nyakatsi mu Rwanda yatangijwe na Perezida wa repubulika y’u Rwanda Paul Kagame mu rwego rwo gutuza abanyarwanda ahantu heza.