Rwanda | Huye: SACCO zo mu Mirenge zahawe mudasobwa
Kuwa 22 Werurwe, Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere amakoperative, RCA, cyashyikirije SACCO zo mu Mirenge yo mu Karere ka Huye inkunga y’ibikoresho byo mu biro.
Izi mudasobwa sacco zahawe zari ziherekejwe n’ibyuma bibika umuriro (ondulaire) ndetse n’imashini zifashishwa mu gusohora inyandiko ari zo printer mu rurimi rw’icyongereza. N’ubwo hari Sacco zari zisanganywe bimwe muri ibi bikoresho, nta n’imwe yasigaye idahawe.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugène wari witabiriye iki gikorwa, yagize ati: “ibi bikoresho bije byiyongera ku byo aya makoperative yari asanganywe. Nizeye nta shiti ko SACCO zigiye kugera ku ntego yazo yo kwegereza abaturage imari no kuyikoreshaâ€. Yanaboneyeho gusaba abayobozi ba SACCO kurushaho kuvugurura imikorere yabo, bagatanga inguzanyo kandi bakazishyuza kugira ngo abaturage bose bagerweho n’ikoreshamari kandi rigire akamaro kuri bose.
Ibi ni na byo uwari uhagarariye ikigo cy’igihugu cyo guteza imbere amakoperative yagarutseho, asaba ko SACCO zarushaho kumenya ko ari ibigo by’ishoramari nk’ibindi byose, zigatangira gushishikariza abantu kuzigana bityo zikongera umutungo wazo binyuze mu gutanga no kwishyuza inguzanyo. Yanibukije abayobozi ba SACCO ko inkunga leta izitera irimo kuzihembera abakozi no kuziha aho zikorera izagera aho ikarangira, bityo iki kikaba ari cyo gihe cyo kwishakamo ubushobozi na cyane ko zibonye ibikoresho byo kuzifasha gukora neza.
Koperative Umurenge SACCO ni ibigo by’imari byashyizweho na Leta y’u Rwanda hagamijwe kwegereza abaturage ibigo by’imari no kumenya kubigana. Mu Karere ka Huye hari SACCO z’umurenge 14 zose zikora neza. Icyakora hari izifite ikibazo cy’inguzanyo zitishyurwa neza, izi nguzanyo zikaba zikomoka ku kuba izi SACCO zarahujwe n’ama COPEC yari yaratanze inguzanyo mbere y’uko bihuzwa.