Nyanza: Gukubita no gukomeretsa byaje ku isonga mu mibare y’ibyaha bihungabanya umutekano
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah
Icyegeranyo ku byaha byahungabanyije umutekano w’abantu mu karere ka Nyanza muri Werurwe 2012 cyashyizwe ahagaragara tariki 26/03/2012 cyerekanye ko gukubita no gukomeretsa byoroheje cyangwa bikabije aribyo byaje ku isonga mu guhungabanya umutekano w’abatuye muri ako karere.
Icyaha cyo gukubita no gukomeretsa cyiza ku isonga kigakurikirwa no gukoresha ibiyobyabwenge, impfu ziterwa n’inkuba hamwe no gusambanya abana n’abagore nk’uko icyegeranyo cyabigaragaje. Icyo cyegeranyo cyakorewe mu mirenge yose igize akarere ka Nyanza uko ari 10.
Umurenge wa Busasamana urimo igice cy’umujyi wa Nyanza wihariye ibyaha 8 muri 37 byabaruwe ugakurikirwa n’umurenge wa Ntyazo ufite ibyaha 4 ukaba uhana imbibi n’igihugu cy’uBurundihanyuma imirenge ya Rwabicuma na Kibilizi icyo cyegeranyo kikerekana ko nta byaha byahakorewe ngo bimenyekane.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah asanga ibyaha by’urugomo bishingiye ku gukubita no gukomeretsa biterwa ahanini n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge byirirwa bicicikana muri ako karere.
Yagize ati: “ Ingamba twafata kugira ngo duhashye ibyo biyobyabwenge ni uko hakorwa urutonde rw’ahantu hose abayobozi mu nzego z’ibanze bakeka ko byaba biherereye hanyuma bagakurikiranwa kugeza bafashwe, bagahanwa nk’uko amategeko abiteganyaâ€.
Kwizera Richard, ukuriye polisi y’igihugu mu karere ka Nyanza yunzemo avuga ko ubufatanye mu nzego zose bukenewe kugira ngo ibyaha bitera guhungabanya umutekano bikumirwe bitaraba ngo ubuzima bw’abantu bubigenderemo.
Yagarutse ku ruhare ababyeyi bafite mu kurwanya ihohotera rikorera abana bakabasambanya agira ati: “ Ni ikibazo kubona umubyeyi atinyuka agatuma umwana we w’umukobwa mu ijoro ngo ajye kumugurira icupa ry’urwagwa kandi azi neza ko mu nzira anyuramo ashobora guhura n’abasinzi n’izindi nkozi z’ibibi zikaba zamukorera bya mfura mbiâ€.
Umuyobozi wa polisi y’igihugu mu karere ka Nyanza yahamagariye  ababyeyi kwita ku burere by’abana babo bakababirinda ihohoterwa ryose bashobora gukorerwa kandi aribo babigizemo uruhare.
 Â