Ruhango: “kwibuka ntibikwiye kuba iby’abanyarwanda bamweâ€- Mugeni Jolie
Abafatanyabikorwa bari mu nama n’ubuyobozi bw’akarere
Akarere ka Ruhango karasaba abafatanyabakorwa bako kuzafata iyambere mu gufatanya n’abandi banyarwanda muri gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 18 jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994.
Ubuyobozi bw’akarere ibi bwabisabye abafatanyabikorwa bako tariki ya 26/03/2012 mu nama yabahuje igamije gutegura gahunda y’icyunamo.
Mugeni Jolie Germaine ni umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yavuze ko iyo igihe cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi kigeze, ubona gisa nkaho gikorwa n’anbantu bamwe. Gusa ngo yizeye ko uyu mwaka bizagenda neza.
Mugeni yasabye abafatanyabikorwa, ko iki gikorwa bazakigira icyabo bifatanya n’abanyarwanda bose mu gihe cy’icyunamo.
Bimwe mu byo abafatanyabikorwa ba Ruhango basabwa, harimo kuzakora ubukangurambaga mu bobayobora kugirango nabo bashobore kumva intego zo kwibuka, gutera inkunga mu buryo bw’amikoro abacitse ku icumu batishoboye n’ibindi.
Ikindi aba bafatanyabikorwa bagomba kwitondera ni amagambo akoreshwa mu gihe cyo kwibuka ajyanye no gupfobya cyangwa gusesereza abacitse ku icumu rya jenoside yo 1994.