Gisagara: Inama ya societe civile ku bijyanye n’ubutaka
Mu gihe hirya no hino hakunze kugaragara amakimbirane ashingiye ku masambu, Plate Forme ya societe civile mu karere ka GISAGARA, yateguye inama kuri uyu wa gatanu, tariki ya 23/3. Iyo nama yahuje abashinzwe ubuhinzi hamwe n’ abandi bagira aho bahurira n’ imikoreshereze y’ ubutaka muri ako karere, hagamijwe kubasobanurira uko itegeko ry’ ubutaka riteye.
Iyi nama y’ umunsi umwe yateguwe na plate forme ya societe civile mu karere ka GISAGARA, yahuje abashinzwe ubuhinzi mu mirenge yose y’ akarere ka Gisagara kugira ngo basobanukirwe amategeko agenga iby’ ubutaka, banayifashishe bacyemura amakimbirane abushingiyeho.
Iyo nama nyungurana bitekerezo ikaba ibaye mu gihe mu karere ka GISAGARA kimwe no hirya no hino, hakunze kugaragara ibibazo bishingiye ku masambu, by’ umwihariko ariko muri ako karere, hakiyongeramo ikibazo cy’ abanyarwanda banafite amasano n’ abarundi, aho iyimuka ryabo baturage ryateraga amakimbirane ashingiye ku masambu.
Ndatimana Valens ashinzwe ubuhinzi mu murenge wa Mugombwa mu karere ka Gisagara, yatangaje ko nubwo ikibazo cyo gusaranganya amasambu gisa n’aho cyarangiye, ku kigereranyo cya 90% ngo muri uwo murenge haracyagaragara ibibazo bituruka ku bwumvikane bucye mu miryango aribyo bifata 10 %
REMEZO Boniface uhagarariye Plate Forme ya societe civile mu karere ka Gisagara, yatangaje ko nubwo isaranganywa ry’ amasambu mu karere ka Gisagara rigeze ku ijanisha rya 75%, ngo mu mezi 6 ibibazo byose bishingiye ku isaranganywa ry’amasambu biraba byacyemutse.
Uretse gucyemura ibibazo bishingiye ku masambu, plate forme ya Societe civile, itanga ubufasha mu gucyemura ibibazo byose byaturuka mu ishyirwa mu bikorwa rya Politiki ya Leta,  nko muri gahunda y’ ubwisungane mu kwivuza, gahunda yo guhuza ubutaka, ndetse no mu miyoborere myiza.