Gisagara: Abayobozi b’utugari barasabwa kwegera abaturage kurushaho
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari tw’imirenge y’akarere ka Gisagara barasabwa kurushaho kwegera abaturage kugira ngo babasobanurire banabakangurire kwitabira ibikorwa bishobora guteza imbere utugari twabo n’akarere muri rusange.
Mu nama yari igamije kwibutsa abayobozi inshingano zabo umuyobozi w’akarere Leandre KAREKEZI yagiranye n’aba banyamabanga nshingwabikorwa b’utugari kuri uyu wa kane tariki ya 22 werurwe mu cyumba cy’inama cy’akarere, yabasabye ko bakwegera abaturage bashinzwe kuyobora bakabumvisha ko ari bo iterambere ry’aho batuye rigomba kuvaho.
Yagize ati “Ntawe uzava ahandi ngo aze guteza imbere akagari bidakozwe n’abagatuyeâ€
Ibyo rero ngo bikaba bisaba aba banyamabanga nshingwabikorwa kurushaho kubyumvisha abaturage ndetse bakanababa hafi bakungurana ibitekerezo, bagashaka ibisubizo by’ibibazo byabo cyane cyane ubukene maze aho batabashije bakabona kuzamuka ku murenge.
Abaturage nabo ku ruhande rwabo barahamya ko baramutse bagiye hamwe koko hari byinshi babasha kugeraho ariko nyine ubwo bumwe bukaba ngo butagerwaho cyangwa ngo bunumvwe kimwe hatabayeho kwigishwa no gusobanurirwa, uwo ukaba umurimo w’abayobozi.
Alphonse UKWIGIZE ni umuturage mu murenge wa Kansi, aratangaza ko ubuyobozi bukwiye kwegera cyane abaturage bukabafasha kwiyumva muri gahunda zibagenerwa kuko ngo abenshi usanga kudatera imbere biva no kumpamvu zo kutamenya.
Kuri we rero ngo ubuyobozi ahanini ntibwanagakwiye kuba mu biro bukoreramo cyane ko buba bwashyiriweho abaturage, bityo rero ngo abayobozi ntibagakwiye kugaragara gusa igihe cyo gukemura ibibazo runaka ahubwo bagakwiye kuba kenshi mu baturage.
“Abayobozi bakwiye gushaka abaturage cyane kuruta uko abaturage bajya gushaka abayobozi†Aya niyo magambo Alphonse yabivuzemo asobanura ko akenshi abaturage batanagira impamvu zo kujya kureba abayobozi cyane iyo ntakibazo bafite ariko abayobozi bahora bafite gahunda zigenewe abaturage, zaba izo kwiteza imbere, izijyanye n’ubuzima n’izindi nyinshi, bivuga ko rero bo bafite byinshi byo kubabwira.
Umuyobozi w’umudugudu wa Gatoki Bwana Cyuzuzu nawe arahamya ko kwegera abaturage cyane bikenewe ndetse akanahamagarira bagenzi be bakora umurimo nk’uwe ko bakongera imbaraga niba bashaka impinduka nziza mu midugudu bayobora no mu karere muri rusange.