Abapolisi 77 barangije amahugurwa ya Polisi
Itsinda ry’abapolisi 77 rigizwe n’ abapolisikazi 70 n’abapolisi 7 barangije amahugurwa ya polisi yari amaze amezi atatu yaberagamu ishuri rya Polisi ry’ i Gishari mu Karere ka Rwamagana. Umuhango wo gusoza ayo amahugurwa wabereye ku cyicaro gikuru cya polisi y’igihugu ku Kacyiru kuri uyu wa mbere tariki ya 26/03/2012 .
Minisitiri w’umutekano Musa Fazil Harelimana yavuze ko umubare munini w’abagore barangije ugaragaza ubushake bwo kuziba icyuho cy’abapolisikazi muri polisi y’igihugu. Ati: “Itegeko nshinga riteganya nibura 30 ku ijana mu mirimo yose, ariko ukurikije ibyo mbona, dushobora kurenza n’ikigereranyo cy’itegekonshinga kuko n’itegeko nshinga ritabitubuza.â€
Yongeraho ko mu ivugurura rya polisi y’igihugu harimo kwibanda gutegura abapolisi bashoboboye aho kureba ubwinshi bitewe n’ubwoko bw’ibyaha biba bisaba abapolisi b’impuguke muri urwo rwego.
Minisitiri w’umutekano yabibukije ko batagomba gukorera igihugu cyabo gusa ahubwo bagomba no kugira uruhare mu karere no ku isi yose. Yagize ati: “ Murasabwa gukora imirimo ya Loni itandukanye nk’uko abababanjirije babikoze muzaharanire ishema ry’igihugu cyanyu.â€
Umuyobozi w’ishuri rya Polisi, ACP Bruce Munyambo yasabye abarangije gushyira mu ngiro ibyo bize kuko bizabafasha mu mirimo bazashingwa. Ati: “ Amahugurwa mwabonye ntabwo ari yo kwirinda gusa ahubwo ni ayo gukorera abaturage.â€