Rwanda : Intara y’Iburasirazuba yagwingiye mu iterambere-Minisitiri Musoni
Minisitiri Musoni James ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu n’inzego z’ibanze mu Rwanda arasanga mu myaka 5 ishize abaturage n’abayobozi mu Ntara y’Iburasirazuba batarakoresheje amahirwe n’umutungo bafite ngo biteze imbere uko byari bikwiye, bikaba byarateye icyo minisitiri yise kugwingira mu iterambere.
Mu nama mpuzabikorwa y’Intara y’Uburasirazuba yabereye i Rwamagana ku itariki 26 werurwe 2012, Minisitiri Musoni James yavuze ko mu bipimo by’iterambere byafashwe mu 2005 Intara y’Iburasirazuba yari imbere y’izindi mu iterambere, ikurikiranye n’Umujyi wa Kigali.
Ibipimo by’iterambere mu Rwanda byashyizwe ahagaragara uyu mwaka byagaragaje ko Intara y’Iburasirazuba itihuta cyane mu iterambere nk’izindi Ntara.
Kuva mu mwaka wa 2005 kugera ubu, Intara y’Iburasirazuba yagabanuye ubukene ku gipimo cyigera ku 9.5% mu gihe nk’Intara y’Amajyaruguru yateye intambwe ku gipimo cya 18%.
Minisitiri Musoni ati “Kuba Intara yâ€Iburasirazuba ifite umutungo w’ubutaka bunini, bwiza kandi bwera cyane hose, ikagira abaturage bumva neza kandi bashobora gukora bigaragaza ko abayobozi muri iyi Ntara mudafite intego n’ubushake mu guteza imbere abo muyobora.â€
Minisitiri Musoni James yabwiye abayobozi b’Intara, ab’Uturere n’Imirenge mu Burasirazuba ko uwo muvuduko muto wateye iterambare kugwingira mu Ntara yabo, bakaba bakwiye kugaragaza impinduka mu gihe cya vuba cyangwa bakava mu mirimo yo kuyobora, bagasigira ababifitiye ubushobozi umwanya bagateza abaturage imbere.