EAC: Hari ibihugu bitarabasha gushyira muri gahunda ibisabwa
Leta y’u Rwanda ihangayikishijwe n’uko n’ubwo inzira zo guhuza ubuyobozi mu bihugu bigize akarere k’Afurika y’Iburasirazuba, hari ibihugu bikigenera ku nyungu zabyo gusa, nk’uko bitangazwa na Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’uyu muryango, Monique Mukaruliza.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 27/03/2012 ubwo yageza ku nteko ishinga amategeko aho ibikorwa by’uyu muryango bigeze, yavuze ko hakiri ibihugu bimwe bigize uyu muryango bitaragira ikarita ndangamuntu bigatuma mu gihe hari hakuweho inzitizi zo kwinjira ku mipaka.
Yavuze ko ibyo byari byashyizweho mu rwego rwo gushyiraho isoko rimwe, hagakurwaho inzitizi ku rujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, hakazajya hakoreshwa indangamuntu ku mipaka.
Minisitiri Mukarulizayakomeje avuga ko ibicuruzwa bifite inkomoko mu bihugu bigize uyu muryango byakuriweho amahoro ya za gasutamo, ndetse harimo haranarebwa uburyo ibihahwa byose biva hanze y’umuryango bizajya bisorera ku byambu bya Mombassa na Dar Es sallam gusa.
Ubuyobozi bw’uyu muryango kandi ntibuzihutira guhita bushyiraho leta imwe, mu gihe icyiciro cyo gushyiraho gasutamo imwe ndetse no guhuza ifaranga bikirimo imbogamizi.