Nyanza: Urutonde rw’Abafashwa na FARG rwatangiye gukorwa
Kuva tariki 27 kugeza 29/03/2012 mu mirenge yose igize Akarere ka Nyanza harimo kubera igikorwa cyo gukora urutonde rw’abafashwa n’ikigega kigenewe gutera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside ( FARG) bemejwe n’inzego z’ibanze.
Hagenimana Antoine ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya FARG mu karere ka Nyanza
Nk’uko Hagenimana Antoine umukozi ushinzwe ubujyanama ku ihungabana mu ishyirahamwe ry’abapfakazi ba Jenoside (AVEGA) akaba n’umukozi ushInzwe gukurikirana ibikorwa bya FARG mu karere ka Nyanza yabisobanuye, ngo icyo gikorwa kigamije guhuza urutonde rw’abafashwa na FARG banditse mu makayi n’abanditswe muri za mudasobwa.
Yagize ati: “Iki gikorwa kibaho kugira ngo duhuze amazina y’abafashwa na FARG bemewe na komiye y’abacitse ku icumu mu tugali hamwe n’abari muri za mudasobwa zo mu biro by’ikigega†bityo no kubafasha bikaba byoroshye kuko umubare uba uzwi ndetse n’abababaye kurusha abandi baba bazwi no kubatoranya ntibigorane.
Aho igikorwa cyo kubarura cyaberaga
Icyo gikorwa gifasha abagenerwabikorwa ba FARG kudasiragira bajya ku biro bikuru byayo kuko haba harakozwe urutonde rumwe inzego z’ibanze zihuriyeho n’ubuyobozi bwayo nk’uko Hagenimana Antoine yakomeje abisobanura.
Gahunda yo gukora urwo rutonde itandukanye cyane n’igikorwa cyo kwemeza abakwiye gufashwa na FARG gisanzweho iki cyo cyibanda gusa ku guhuza amazina y’abagenerwabikorwa bari mu makayi babaruriweho ndetse n’abasanzwe banditswe mu byuma kabuhariwe mu kubara bya Mudasobwa.
Ku rwego rw’ibanze icyo gikorwa kirimo gukorwa n’abanayamabanga Nshingwabikorwa b’utugali, abakozi bashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mirenge hiyongereyeho abagize komite z’abacitse ku icumu rya jenoside bahatuye nk’uko Hagenimana Antoine ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya FARG mu karere ka Nyanza yabivuze.