Abasenyewe n’imvura i Rwamagana barashimira Leta ko itahwemye kubitaho
Rutayisire Sylvestre utuye mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana na bagenzi be basenyewe n’imvura yaguye mu Burasirazuba kuwa 20 uku kwezi baravuga ko umuhate wa leta y’u Rwanda mu gufasha abaturage bayo udasanzwe kandi ko bawuyishimira.
Abaturage b’i Muhazi babara ko bahawe amabati bakeneye ngo bongere basakare
Ubwo abaturage basenyewe n’imvura mu Murenge wa Muhazi bahabwaga amabati yo kongera gusakara amazu yabo kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 Werurwe, bagaragaje ko bishimiye cyane ubufasha bwa leta bubagobotse mu gihe gito.
Rutayisire Sylvestre usanzwe abana n’ubumuga ati “Mwo kagira u Rwanda mwe, ubu mundeba ndatunguwe cyane. Aya mabati bari barayambwiye ariko sinabyemeraga kuko ntari nzi ko leta ijya itabara abaturage gutya. Cyera najyaga numva amabati yemerewe abatwa ntashyike. N’ubu numvaga ntayategereje rwose.â€
Nyirakigarama Yudita nawe ati “Rwose abayobozi b’iki gihe muzabashimire barakagwira. Twaraye dusenyewe nabonye baduha ibiringiti, none dore n’amabati bayampaye mu cyumweru kimwe. Ni ibitangaza by’Imana.â€
Ingo 225 zasizwe hanze n’imvura yo kuwa 20 uku kwezi
Aba baturage b’i Muhazi muri Rwamagana bahawe amabati na Minisiteri ishinzwe gukumira Ibiza no gucyura impunzi nyuma y’uko basenyewe n’imvura n’imiyaga byayogoje Intara y’Iburasirazuba kuwa 20 Werurwe ikangiza bikomeye amazu y’abaturage 225 muri iyo Ntara, amenshi akaba yarasakambuwe amabati 3316 afite agaciro ka miliyoni zisaga 16 z’amafaranga y’u Rwanda, hatabariwemo inyubako za leta cyangwa insengero.
Ubu benshi muri iyo Ntara bamaze guhabwa amabati yo gusakara, abaturage barafatanya mu bikorwa by’umuganda kongera gusakarira bagenzi babo.