Kirehe-Perezida wa njyanama aributsa abajyanama b’akarere ko begera abaturage bakamenya ibibazo bihari.
Njyanama y’akarere ka Kirehe kuri uyu wa 28/03/2012 yateranye iyobowe na perezida wayo Erneste Rwagasana aho yasabye abajyanama b’aka karere kwibuka akazi kabo bakaganira n’abaturage bahagarariye bakamenya ibibazo bafite.
Muri iyi nama barebeye hamwe imyanzuro y’inama njyanama zashize aho barebaga ishyirwa mu bikorwa ryayo,barebaga muri rusange iterambere ry’akarere aho rihagaze haba inyubako zirimo ibitaro bya Kirehe biri kwagurwa, iyubakwa rya gare ya Nyakarambi aho rigeze,umuyobozi w’akarere Murayire Protais yabasobanuriye ko mu gihe cya vuba bizaba byose byuzuye,uyu muyobozi w’akarere yakomeje ageza kuri njyanama y’akarere imishinga batenganya muri uyu mwaka wa 2012-2013 aho iyo mishinga yavuze ko yose hamwe izatwara amafaranga agera kuri miliyari 9,439,412,471 y’u Rwanda.
Iyi ikaba irimo nko gukora imihanda,kuvugurura isoko rya Nyakarambi rikaba isoko rya kijyambere,gutera amashyamba,uyu muyobozi kandi yakomeje asobanurira njyanama aho igikorwa cy’imihigo muri uyu mwaka gihagaze aho yabwiye njyanama y’aka karere ka Kirehe ko kugeza ubu imihigo igenda neza akaba yavuze ko bageze kuri 70% muri rusange, avuga kandi ko agereranije naho bageze mu karere bizeye ko uyu mwaka uzarangira bayirangije.
Muri iyi nama njyanama kandi bafashe umwanzuro w’uko bagiye gushyira imbaraga mu ireme ry’uburezi kugira ngo akarere ka Kirehe gatsindishe ku kigereranyo cyiza.
Murekatete Jacqueline umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yavuze ko imyiteguro y’icyunamo ku nshuro ya 18 ubu bayigeze kure aho yavuze ko ku itariki 07/04/2012 ku rwego rw’akarere bazagitangirira I Nyakarambi aho bazahuza imirenge yegereye ku rwibutyo ruri I Nyakarambi,iyo mirenge ni kirehe na kigina bityo bagashyira indabo ku rwibutyo kikazasorezwa ku rwibutyo rwa Nyarubuye ruherereye mu murenge wa Nyarubuye ahazararwa ijoro ryo kwibuka ku wa 13/04 bagasoza ku itariki 14/04.
Erneste Rwagasana perezida wa njyanama y’akarere ka Kirehe yarangije inama ashimira abajyanama ku mikoranire yabo myiza anashimira Honorable Hajabakiga Patrice,Depite Mujawamariya Berta na Senateri Musemakweri ku kuba bifatanije mu nama njyanama.