Nyabihu: Uhagarariye IBUKA muri Nyabihu arasaba ubuyobozi kubafasha kwishyuza Miliyoni zigera kuri 50 z’ibyasahuwe muri Jenoside
Hari ibibazo byakwitabwaho muri Nyabihu mu gihe hitegurwa gutangira icyunamo mu Rwanda. Muri ibi harimo no kwishyuriza abacitse ku icumu ibyabo byasahuwe mu gihe cya genocide nk’uko bivugwa na Juru Anastase ushinzwe IBUKA muri Nyabihu
Umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Nyabihu Juru Anastase, arasaba ko ubuyobozi bwabafasha kwishyuza imitungo y’abacitse ku icumu yasahuwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muw’1994. Iyo mitungo ikaba ifite agaciro kagera kuri Miliyoni 50 kandi ikaba yaratsindiwe.
Juru Anastase avuga ko hamwe na hamwe mu mirenge hagiye haboneka intege nke mu kwishyuza amafaranga y’ibyasahuwe ,icyo kikaba ari ikibazo asaba abayobozi kurushaho kwitaho mu gihe cy’icyunamo.
Uretse icyo Kibazo ,uyu muyobozi wa IBUKA muri Nyabihu akaba anavuga ko hari ibindi bibazo abacitse ku icumu bakunze guhura nabyo, asaba ko bafashwa bikitabwaho mu gihe cy’icyunamo. Muri byo harimo ko muri iki gihe cy’icyunamo hakunze kuba ibibazo by’ihungabana,ari nayo mpamvu abagira ibi bibazo bashakirwa uko bafashwa kugira ngo abantu bababe hafi.
Ikindi kibazo ngo ni icy’amacumbi ataruzura. Avuga ko Leta yabubakiye nta kibazo ariko hari amazu yubatswe n’umuganda,amabati n’imisumari bigatangwa na MINALOC,ariko hakaba hakenewe ubufasha bwo gukinga no guhoma ayo mazu kugirango agibwemo n’abayateganirijwe.
Kugeza ubu abagenewe amazu ariko akaba ataruzura bakaba bashaka ahantu bacumbika nk’uko Juru Anastase yabidutangarije,ariko n’akarere kakaba kagerageza kagakodeshereza bamwe muri bo n’ubwo avuga ko nta mikoro ahagije nako kaba gafite.
Avuga ko kandi ku bahabwa inkunga y’ingoboka,bayihabwa mu kwezi kumwe aho kugira ngo bayihabwe mu gihe cy’ amezi 3. Ibi bikaba ari bimwe mu bibazo byakwitabwaho uhagarariye IBUKA mu karere ka Nyabihu avuga mu gihe hitegurwa gutangira igihe cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 18 mu Rwanda.
Kuri ibi bibazo hakaba hiyongeraho ikibazo cy’uko hari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro,akaba asaba buri wese waba ufite amakuru ku haba haherereye iyo mibiri kugira uruhare mu kuyatanga kugira ngo izashyingurwe mu cyubahiro kuko ari ukubasubiza agaciro bambuwe.