Cyanika-Akagoroba kabagore imwe mu nzira ziganisha kubumwe nubwiyunge
Abagore bo murenge wa Cyanika ho mu karere ka Burera baratangaza ko akagoroba k’abagore ari kamwe mu nzira zikoreshwa mu kugera ku bumwe n’ubwiyunge.
Ibyo bakaba babitangaje ku tariki ya 04/02/2012 ubwo bari bari mu mahugurwa ku bumwe n’ubwiyunge y’abavuga rikijyana bakoreshwaga na depite Mukarindiro Liberatha.
Ubwo depite Mukarindiro yatangizaga ayo mahugurwa yasabye abayitabiriye kujya mu matsinda hakurikijwe ibyo bakora. Aho yabasabye kujya kuganira ku cyakorwa kugira ngo mu murenge bakomokamo hakomeze haze ubumwe n’ubwiyunge.
Ubwo amatsinda yavugaga ibyo yaganiriye ho, abantu batanze ibitekerezo bitanduyanye. Gusa abenshi bahuriye ku kuba abantu bajya bahurira ahantu  ari benshi nko mu makoperative n’ahandi ku buryo bajya baganira bagakemurirana ibibazo.
Hari n’abandi bifuje ko habaho n’itorero rikajya ribera muri buri mudugudu aho abantu bajya bahura bakigishwa ku bumwe n’ubwiyunjye.
Ku ruhande rw’abagore bo mu murenge wa Cyanika bo bavuze ko batangiye inzira y’ubumwe n’ubwiyunge aho ngo bakora icyo bise “akagoroba k’abagoreâ€.
Nyirahabimana Christine uhagarariye abandi bagore muri uwo murenge avuga ko bahura ari abagore batandukanye ku mugoroba hakurikijwe imiryango yagiye yishyira hamwe.
Agira ati “ turahura tukaganira tukareba niba hari ikibazo gihari tukagikemurira hamweâ€. Akomeza avuga ko niyo hari umwe muri bo wagize ikibazo runaka bamufasha bose. Ngo iyo hagize uwanga kumufasha afatirwa ibyemezo, byanamuvira mo guhagarikwa.
Agira ati “ iyo hagize uwanga gukora nk’ibyo dukora, turamuhagarika yabona asigaye wenyine akagira ipfunwe akagaruka akifatanya natweâ€. Akomeza avuga ko akagoroba k’abagore gafite akamaro kuko gakemura ibibazo bimwe na bimwe biba biri mu miryango. Ngo iyo nayo ni inzira nziza y’ubumwe n’ubwiyunge.
Depite Mukarindiro Liberatha avuga ko bateguye ayo mahugurwa mu rwego rwo kureba icyo abaturage bavuga ku cyakorwa kugira ngo ubumwe n’ubwiyunge bukomeze busagambe mu Rwanda ijana ku ijana.
Yakomeje avuga ko hakozwe ubushakashatsi maze bukagaragaza ko abantu 80% aribo bavuga ko ubumwe n’ubwiyunge bwagenzwe ho. Yongeye ho ko 20% isigaye itemera ko ubumwe n’ubwiyunge bwagezwe ho ariyo yatumye bakora amahugurwa nk’ayo.
Mukarindiro Liberatha yakomeje avuga ko amahugurwa nk’ayo aba mu gihugu hose kandi ngo azakomeza kugera mu mwaka wa 2013.
Iyo ikaba ari gahunda y’inteko ishingamategeko imitwe yombi. Aho buri mudepite cyangwa umusenateri afite imirenge mu gihugu agomba kujya guhuguramo.