Akarere ka Musanze karacyakomerewe n’ikibazo cya Nyakatsi
Mu gihe hirya no hino hari abavuga ko ikibazo cya Nyakatsi bagenda barushaho kugisezerera, mu karere ka Musanze ho kiracyabakomereye. Mu nama y’abafatanyabikorwa b’akarere ka Musanze (Joint Action Forum), hagaragaye ko hagikenewe byinshi:†ubu mu mazu yari akenewe 4132 ubu amaze guhomwa ni 1462 gusa ariko ntabwo arakingwa, amazu asigaye kubakwa nibura akeneye amafaranga agera kuri miliyari 1â€.
Ibi byatangajwe na Bwana Agustini Kanyarukato mu nama yahuzaga abafatanyabikorwa bareba ibimaze kugerwaho ariko kandi bagamije gushakira hamwe zo guhoma no gukinga amzu asigaye atarubakwa
Nyamara ngo kuba bimeze gutya, Bwana Agustini avuga ko atari uko aka karere kakoze bicye:
“ abafatanyabikorwa bacu ntako batakoze kuko usanga n’utundi turere twakemuye iki kibazo ntacyo baturushije gukora. Ahubwo ikibazo gituruka ku miterere y’akarere kubera ko imirenge myinshi ubutaka bwayo bugizwe n’amakoroâ€. Ngo iyi miterere ituma bigorana kubona urwondo rwo guhoma cg kubumbamo amatafari , wongeyeho no kuba hari n’amazu menshi yagombaga kubakwa. Imirenge ikomerwe ni iyegereye ibirunga cyane aho utabona n’urwondo rwo kubaka ubwiherero ariyo Nyange, Kinigi, Cyuve, Shengero na Gataraga.
Mu rwego rwo gushaka igisubizo cyo gushobora ayo mazo yose asigaye ndetse no kubaka ibikoni n’imisarane, abafatanya bikorwa biyemeje gushakira hamwe ibisubizo by’iki kibazo: “ ntibikwiye ko abanyarwanda bagenzi bacu baba mu nzu zimeze nk’ubwiherero bw’amatora, aho ushinga inkini enye abantu bakajya kubamoâ€, ibi niko Nduwayesu Eliya uyobora JAF yabivugaga mu kurushaho kumvisha bagenzi be uburemere bw’iki kibazo. Perezida wa JAF yavuze kandi ko mu bahoze bari muri Nyakatsi “hari abavuga rwose ko izo nyakatsi zari nziza kurusha uko ubu babayehoâ€, n’ubwo yongeyeho ko ibi babiterwa no kuba amazu barimo atarararagira.
Amafaranga Ushinzwe imiyoborere myiza mu karere yavuze ko akenewe agera kuri miliyoni ateganyijwe gukoreshwa ku buryo urebye nibura inzu imwe izatwara ibihumbi birenga 210. “guhoma no gukinga bizatwara miliyoni 565, kubaka ibikoni bizatwara miliyoni 252 naho imisarane izatwara akayabo ka miliyoni 185. Nk’uko rero iyi nama yabyemeje, aya mafaranga ni ayo kwishyura gusa mu gutunda no kubumba ibindi bizajya bikorwa n’abaturage mu bwitange basanzwe bagira, harimo n’umuganda.
Cyakora ngo n’ubwo bahamya ko bazabigeraho, Bwana Nduwayesu yatumye abanyamakuru kubwira n’uni mugiraneza cg ukunda Musanze kubafasha mu rugamba rwo kurangiza iki kibazo kuko nyine iriya mirenge yose twavuze haruguru nta na hamwe wabona igitaka, bikaba bisaba kuzarikura kure. Abari muri iyi nama bavuye aha biyemeje ko buri wese agiye kureba icyo yashobora gukora, bakaba bazagaruka mu nama vuba ngo bahurize hamwe icyo buri wese yiyemeje.
Iyi nama kandi yanaganiriye ku bindi bikorwa by’ingenzi by’iterambere dore ko ngo abbafatanyabikorwa bafasha muri byose. Bwana Jerome Mugenzi, usanzwe ari n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu yabaganirije ku ishyirwaho rya Sosiyeti y’Abashoramari ya Musanze ndetse abanaganirira ku gikorwa cyo kubaka isoko rijyanye n’igihe nag are kuko ubu ntayihari. Bahereye kuri ibyo, abashoramari baniyemeje kuzaba batanze ibikorwa bateganya ku karere mbere y’impera za Mata kugira ngo aka karere kabishyire mu mihigo y’umwaka utaha, baniyemeje kongera imbaraga mu gukangurira bose kwitabira ubwisungane mu kwivuza.
Ihuriro ry’abafatanyabikorwa kandi ryanatoye komite nshya yo gusimbura iyari icyuye igihe, Komite nshya iyobowe na Pasteur Gabriel Rutikanga, yungirijwe na Jerome Mugenzi usanzwe ari n’Umuyobozi w’akarere wa Musanze wungirije ushinzwe ubukungu naho umujyanama yabaye madamu Mutanyagwa Pacifique.
Iyi nama yarimo imiryango y’ingeri zose, imiryango itegamiye kuri Leta mpuzamahanga n’iya hano mu Rwanda nka za SNV, Actionaid, Profemmes, amatorero anyuranye, amabanki,abacuruzi n’abandi.