Intara y’Amajyepfo iri ku isonga mu gikorwa cy’ibarura ry’amasambu
Kwandikisha ubutaka bubihesha agaciro
Uhereye I Buryo ni Umuyobozi ushinzwe ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’ubutaka, Sagashya Didier
Umuyobozi ushinzwe ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’ubutaka Sagashya Didier aratangaza ko Intara y’Amajyepfo y’u Rwanda ariyo iri ku isonga mu kugira umubare w’abantu benshi bitabiriye kwandikisha ubutaka kurusha izi Ntara n’Umujyi wa Kigali.
Ibyo yabitangaje tariki 29/03/2012 ubwo yatangaga ikiganiro ku miterere y’ubutaka bwo mu Ntara y’amajyepfo n’imikoreshereze yabwo mu nama yari ihuje komite Nyobozi na Biro za Njyanama z’Uturere twose tugize Intara y’Amajyepfo yabereye mu Karere ka Nyanza.
Bamwe mu bagize Nyobozi na Biro za Njyanama z’Uturere tw’Intara y’Amajyepfo bari mu nama
Yakomeje atangaza ko ikigereranyo cy’Intara y’Amajyepfo cyerekana ko ibarura ry’amasambu rigeze kuri 92%, kuko mu tugari 532 tugize iyi ntara, utugera kuri 490 twarangije gukorerwamo ibarura.
Yagejeje kandi kubarimuri iyo nama igishushanyo mbonera cy’ubutaka cyafashwe n’indege cyerekana uko ubutaka bw’uRwandabuhagaze muri rusange.
Sagashya avuga ko mu mpera z’umwaka wa 2012 gutanga ibyangombwa bizaba byararangiye bityo akaba yifuza ko abafitiye ubutaka ibyangombwa babubyaza umusaruro bakarushaho kubuvanamo ibibatunga aho kubukoresha nabi bujyanwa n’isuri.
Nyuma y’icyo kiganiro abagize komite Nyobozi na Biro za Njyanama z’Uturere twose tugize Intara y’Amajyepfo  bagitanzeho ibitekerezo harimo na guverineri w’Intara y’amajyepfo Munyentwari Alphonse.