Imiterere mibi y’akarere ka Muhanga iri mu byatumye kaza mu turere 10 dukennye cyane
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa 28 Werurwe 2012, umuyobozi w’akarere ka Muhanga Mutakwasuku Yvonne yavuze ko kuba akarere ayoboye karaje mu turere icumi dukennye cyane kurusha utundi mu Rwanda, byatewe ahanini n’imiterere mibi y’aka karere.
Ubu bushahashatsi bwakozwe ku rugo ku rundi, aho barebaga umutungo abaturage bafite, uko bawukoresha, ubukene bwabo, imibereho y’ingo, uburezi ndetse n’imirimo ibateza imbere.
Ibi bikaba aribyo byashyize aka karere hasi kuburyo byagarageje ko abaturage bangana na 53,6% muri aka karere bari munsi y’umurongo w’ubukene, mu gihe mu Rwanda hose abagera kuri 44,9% aribo bari munsi y’uwo murongo.
Mutakwasuku, umuyobozi w’aka karere yavuze ko impamvu nyamukuru z’ibi byose zirimo no kuba aka karere gateye nabi kandi igice cy’ubutaka bwako bukaba butera kuko bugizwe n’aside nyinshi.
Yavuze ko igice kinini cyerekeza ku ntara y’amajyaruguru ihana imbibe n’aka karere, ari nacyo kinini ngo ni ubutaka butera kandi bunateye nabi kuburyo abahatuye bibagora kubona imibereho.
Kuba igice kinini kimeze gutya kandi benshi mu batuye aka karere bakaba ariho bari, ngo bituma n’abafatanyabikorwa batinya kujya kuhakorera, akaba ariyo mpamvu usanga bibanda mu bice by’umujyi no mu nkengero zawo.
Aka karere kari muturere tudafite ibikorwa remezo bihagije nk’aho usanga imihanda ari mike cyane n’ihari imwe ikaba yarangiritse. Umuriro w’amashanyarazi utuma abaturage batera imbere nawo ukaba ari muke kuko abawufite bagera kuri 5,5% gusa, nabo kandi bakaba ari abo mu bice by’umujyi.
Ibindi byagaragajwe nk’imbogamizi n’ubwiyongere bukabije bw’abaturage bo muri aka karere; bukaba butajyanye n’iterambere ry’igihugu ndetse no kuba imyumvire y’abagatuye ikiri hasi cyane.
Bimwe mu byo ubuyobozi bw’aka karere bwashyizeho nk’ingamba, birimo ko biyemeje guhangira abaturage imirimo yabateza imbere ndetse n’imwe muyahabwaga ba rwiyemezamirimo ikajya ihabwa abo baturage.