Ruhango: intore zirasabwa kugaragaza ubutore bwazo mu matora
Komisiyo y’igihugu y’amatora irasaba ko intore zidakwiye kujya zigaragaza mu bindi bikorwa gusa, ahubwo ko zinagomba kugaragaza ubutwari bwazo mu bihe by’amatora zifasha abaturage kumenya neza igikorwa baba barimo.
Ibi babisabwe mu mahugurwa yateguwe na komisiyo y’igihugu y’amatora mu karere ka Ruhango, yabaye tariki ya 28/032012 agamije kuzigaragariza uruhare rwazo mu gihe cy’amatora.
Rutayisire Tarcisse, umuhuzabikorwa wa komisiyo y’amatora mu murenge wa Ruhango, avuga ko bizera neza ko intore zifite imbaraga kandi ko zatojwe koko bikomeye, akaba asanga intore zigaragaje uko zatojwe amatora yajya agenda neza ijana ku ijana.
Aya mahugurwa y’intore aje yiyongera ku kuyandi yahuje abarezi, urubyiruko, ababana n’ubumuga, n’zindi nzego.
Komisiyo y’amatora ivuga ko aya mahugurwa agenda ahabwa inzego zitandukanye, ngo bikazatuma habaho guhuza imbaraga kugirango amatora yo mu bihe biri imbere arusheho kugenda neza.