Nyanza: Abaturage barasabwa kwirinda amagambo asesereza mu bihe by’icyunamo
Ubwo guverineri w’Intara y’Amajyepfo yagiranaga inama mu karere ka Nyanza na komite mpuzabikorwa y’iyo Ntara ku itariki 30/03/2012 yasabye abaturage kwirinda amagambo asesereza mu bihe by’icyunamo.
Guverneri w’Intara y’Amajyepfo Alphonse Munyentwari yasabye abari bateraniye muri iyo nama kuzagira uruhare rugaragara bitabira ibiganiro ku gihe ndetse bakabishishikariza n’abandi.
Yasabye ko mu bihe by’icyunamo abantu bagomba gusura imiryango yasigaye ari inshike mu rwego rwo kubaba hafi. Yibukije ko kwibuka bireba buri wese, asaba ko nta muturage ugomba kuzigira ntibindeba mu gihe cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Munyentwari Alphonse yishimiye ko uko abantu bagenda bibuka ariko bagenda bazirikana akamaro ko kwibuka. Yagize ati: “Mu rwego rw’imidugudu abaturage benshi bamaze kubigira ibyabo ariko hari aho udutotsi tugisigaye muri gahunda yo kwibukaâ€.
Yagarutse ku gikorwa cyo kwibuka abahoze ari abakozi ariko bakaba barahitanwe na Jenoside avuga ko abo bose bagomba kuzirikanwa mu gihe cy’icyunamo kuko bagiye igihugu kikibakeneye.
Abari muri iyo nama ya komite mpuzabikorwa y’Intara y’Amajyepfo bishimiye cyane uburyo imyiteguro y’icyunamo irimo gukorwa hirya no hino mu turere tugize iyo Ntara.
Mu Ntara y’Amajyepfo mbere y’uko icyumweru cy’icyumano kigera hirya no hino mu turere bakomeje gukora ibikorwa bigendanye n’imyiteguro birimo gusukura inzibutso no kubaka imva zizashyingurwamo imibiri y’inzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994.