IREX ishima ibikorwa by’urubyiruko mu kubaka amahoro muri Gatsibo
Umushinga IREX uterwa inkunga n’abanyamerika USAID utangaza ko wishimira ibikorwa by’urubyiruko rwo mu karere ka Gatsibo kubera intambwe bamaze kugeraho mu kubaka amahoro no gushimangira ubumwe n’ubwiyunge mu karere ka Gatsibo.
Nkuko bitangazwa na Berthine Gikundiro ukorera IREX avuga ko urubyiruko rwo mu karere ka Gatsibo rushimirwa uruhare rugira mu gusakaza ibikorwa by’amahoro n’ubumwe n’ubwiyunge aho mu magurupe 10 bakorana muri ako karere bagiye bigisha ubumwe n’ubwiyunge mu bigo by’amashuri ndetse bakaba bageze naho bigisha abaturage kubana mu mahoro hatangwa amatungo.
Mugema john ukuriye itsinda ry’urubyiruko rwigisha umuco w’amahoro n’ubumwe n’ubwiyunge mu karere ka Gatsibo avuga ko ubwo batangiraga muri 2003 bari 7 none bamaze kugera kuri 49 kandi bishimiye ibikorwa bakora aho bakora ibitaramo bagatumira abantu bakabona uko batanga ubuhamya.
Ubuyobozi bw’akarere bukaba bushima uru rubyiruko kubikorwa byo kwigisha umuco w’amaharo n’ubumwe n’ubwiyunge mu mashuri kuko byagabanyije amacakubiri mu mashuri umuco w’amahoro ukaba umaze gusakara muri ako karere.
Berthine Gikundiro avuga ko urubyiruko rukwiye guhindura imyumvire bagatekereza ibikorwa bibateza imbere birinda ikibatandukanya cyane ko ubu inzira y’iterambere ku rubyiruko ari ugukora imishinga mito, agashimira urubyiruko rwo mu karere ka Gatsibo ko rwatangiye kwigisha abandi imyuga ibateza imbere bikaba bigabanya ubunebwe n’ubukene ahubwo ikaba inzira y’iterambere cyane ko abafite ibyo bakora batabona umwanya wo kujya mu macakubiri.