Musanze: Ngo n’ubwo haherutse guturikira igisasu, umutekano ni wose
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’inama y’umutekano yaguye, Madamu Mpembyemungu Winifrida, Umuyobozi w’akarere ka Musanze yadutangarije ko inama y’umutekano yasanze umutekano umeze neza.
Uyu muyobozi yagize ati: “Umutekano wifashe neza muri rusange. Cyakora nyine mu ijoro ryo kuwa 23 Werurwe 2012 haturikiye igisasu mu Mugi hagati, ariko ntibyatumye ku munsi ukurikiraho tutakira ibirori byo kwimika umushumba wa Diyosezi gatulika ya Ruhengeriâ€.
Umuyobozi w’akarere ka Musanze yatubwiye ko igisasu cyaturitse ari igikorwa cy’iterabwoba nk’ibyagiye bigaragara hirya no hino mu gugihugu nka Gitarama na Kigali. Tubibutse ko iki gisasu cyahitanye umuntu umwe unacyekwaho kuba yaba ariwe wagiteye n’ubwo ngo iperereza rigikomeza. Abari bakomeretse bose barakize ubu bavuye kwa muganga.
Gusa ngo n’ubwo umutekano uhari, inama yaguye y’umutekano yongeye gufata ingamba zo kurushaho kuwurinda. Mu by’ingenzi byemejwe harimo ko ahantu bose bacumbikira abantu, amahoteli ariko cyane cyane na za Lodge kujya bandika abakiriya baraye muri ayo macumbi kandi bagatanga raporo buri munsi mu nzego zibishinzwe kuko ngo hari igihe batitonze bashobora gucumbikira n’abo bagizi ba nabi.
Indi ngamba yafashwe ni iyo gukaza amarondo kugira ngo abaturage bose bibungabungire umutekano kandi buri wese ngo “abe ijisho rya mugenzi weâ€. Izi ngamba zombi mu byukuri zigamije kurushaho guhanahana amakuru ku buryo bwihuse butuma umutekano urushaho gusagamba. Ibindi birimo nko kuba abatuye mu mugi bagomba gucana amatara nijoro.
Mu nama yaguye y’umutekano y’akarere ka Musanze kandi baganiriye no mu myiteguro yo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi.
Nk’uko nabyo umuyobozi w’akarere yabitubwiye: “kwitegura biragenda neza, turasaba abantu kuzitabira gahunda zose, kwitabira ibiganiro uko byateguwe kandi bakubahiriza amasaha yo kuba bose bafunze i saa sita z’amanywa ari abacuruzi cg abakora akandi kazi ka Leta, hanyuma bakongera gufungura i saa kumi n’imwe nyuma yo kubanza kumenya niba ibiganiro byarangiyeâ€.
Abacuruza cg abandi bakora imirimo ituma abantu babagana ari benshi, basabwe kujya bafunga i saa mbiri z’ijoro ariko ahagaragara ko ari umugi bazajya bo bafunga i saa yine z’ijoro. Umuyobozi w’akarere kandi yanavuze ko abaturage barimo gukangurirwa kurushaho kwitegura kwicungira umuteka cyane cyane mu bihe bidasanzwe nk’ibyo igihugu kigiye kwinjiramo by’icyunamo.
Mu rwego rw’umutekano kandi, ubuyobozi bw’akarere bwiyemeje kujya kubarura abanyamahanga batuye aho mu rwego rwo kurushaho kubarindira umutekano nyuma y’uko hari uherutse kwibagirwa gufunga akibwa ngo n’ubwo ibyo yari yibwe byagarujwe.
“ Usanga mu mirenge hirya no hino hari abakorerabushake b’abazungu bahatuye, kurushaho kumenya aho bari bizatuma umutekano wabo urushaho gusagamba. Ikindi ni uko n’ubwo umutekano uhari rwose batagomba kwifata uko babishatse nk’uko n’iwabo haba abajura, na hano mwene abo ntibaburaâ€.
Umuyobozi w’akarere ka Musanze yadutangarije ariko ko nta mukerarugendo n’umwe wari wagirira ikibazo mu karere ka Musanze kuko n’uwo byabayeho ari uwari ahamaze igihe w’umukorerabushake. Ikindi ngo bakwiye kurebera hamwe ni uburyo usanga abo banyamahanga batembera nijoro bafotora, bakora n’ibindi bishakiye kandi nta n’umuyobozi n’umwe uba wamenye ko bahari.
Ibyo byose rero bikazakemurwa no kubabarura hanyuma hakamenyekana ibyo bakora bityo bagacungirwa umutekano ari nako bafashwa kugira ngo akazi kabo kagende neza binyuze mu buryo bunoze.