Subscribe by rss
    Monday 01 March, 2021
    Rwanda News
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED
    Published On: Sun, Apr 1st, 2012
    Ibikorwa | By gahiji

    Ubukanguramba bwimbitse ni bwo bwatuma abantu benshi bitabira gahunda z’amatora

    Kuri uyu wa kane tariki 29/3/2012, mu karere ka Kamonyi hahuguwe abajyanama b’ubuzima kugira ngo nabo bamenye uruhare rwabo mu kwimakaza Demokarasi n’Imiyoborere myiza kuko mu kazi kabo ka buri munsi bahura n’abaturage benshi.

    Rwanda | Ubukanguramba bwimbitse

    Mu gihe  abanyarwanda bitegura amatora y’abadepite azaba muri 2013, Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) ikomeje guhugura inzego zitandukanye zifite inshingano ku baturage , ku miyoborere myiza na demokarasi, kugira ngo bafashe abakorerabushake b’amatora gukangurira abaturage kwitabira gahunda z’amatora.

    Musoni Maurice, umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’amatora mu karere ka Kamonyi, avuga ko bahisemo guhugura inzego zose zihura n’abaturage cyane kugira ngo bajye bahwitura abaturage muri gahunda z’amatora.  “Abajyanama begera abaturage babagira inama , ni byiza ko babaganiriza no kuri gahunda z’amatora” uko niko abivuga.

    Ku ruhande rw’abajyanama b’ubuzima ngo ubundi bajyaga baharira ubukangurambaga abakorerabushake ba Komisiyo y’amatora gusa. Ariko kubw’amahugurwa bamaze guhabwa bakaba bagiye gufatanya n’izindi nzego gusobanurira abaturage ibyiza by’amatora ashingiye kuri Demokarasi n’imiyoborere myiza.

    Havugimana Narcisse wo mu murenge wa Kayumbu ati “ntibyajyaga bikunda kubaho ko abajyanama b’ubuzima bagira uruhare mu gukangurira abaturage amatora”. Ubu ngo bagiye kubyinjiza muri gahunda zabo bakangurire abaturage ibyiza byo kwitabira amatora no gutora ingirakamaro nta marangamutima.

    Arashima ko igikorwa cy’ubukangurambaga ku matora cyakorwa n’abantu benshi wenda bakajya bagera no mu ngo z’abaturage.

    Naho Nyirahabimana Immaculee w’I Musambira abona byaba byiza habayeho ubukangurambaga bwihariye ku bantu bigize batajya bitabira gahunda za leta. Abo ngo bakabasanga mu ngo zabo kuko akenshi baba batitabiriye inama zavugiwemo ibijyanye n’amatora.

    Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’amatora akomeza avuga ko abaturage bagomba kumenya ko gutora atari ukurangiza umuhango ahubwo bagomba kumenya guhitamo ingirakamaro kandi bagakurikirana imikorere yabo.

    Komisiyo y’amatora irateganya guhugura abantu bose bafite inshingano ku baturage kugirango babafashe guhindura imyumvire y’abaturage ku bijyanye n’amatora. Abajyanama b’ubuzima bakaba bahuguwe nyuma y’abagize Inama y’Igihugu y’urubyiruko, Inama y’igihugu y’ababana n’ubumuga, Inama y’Igihugu y’Abagore, Intore n’ihuriro ry’abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye.


    Related News
    Tweet

    RDF hands over ‘New Model village’ to Vulnerable people

    More Rwandan Peacekeeping Troops Deployed in Central African Republic

    Kagame Campaigns Where ‘Genocide’ Was First Tested

    Rwandan Youth should be ready for ‘Countless’ Opportunities -Kagame

    Leave a comment

    Click here to cancel reply.

    XHTML: You can use these html tags: <a href="" title=""> <abbr title=""> <acronym title=""> <b> <blockquote cite=""> <cite> <code> <del datetime=""> <em> <i> <q cite=""> <s> <strike> <strong>

    Join us in Facebook

    Popular Posts

    • Unknown son of Gen Fred GISA Rwigema reappears after 24 years
    • Tribert Rujugiro: The Story of the Rwandan Billionaire
    • Israel Joins Rwanda to Demand France Acts on Genocide Suspects
    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Gen Joseph Nzabamwita Named New Intelligence Chief

    Recent News

    • Rwanda Seeks Russian Help to Stop UN Freeing Key Genocide Convicts
    • Africa Innovation Summit Kicks Off in Rwanda
    • Disruptive Technology Takes Centre Stage at African Innovation Summit in Rwanda
    • Kagame in Belgium, Scheduled Talks with King and PM
    • How Rwandan Banks can Benefit from Latest Technologies
    • Rwanda: Food Delivery App Cuts Prices, Meal Arrival Time
    • Rwanda Starts Phasing Out Dangerous Refrigerators

    Subscribe via email

    Enter your email address:

    Tweet
    Rwanda News
      • Home
      • About us
      • Contact Us
      • Privacy Policy
      • Terms
      • RSS by category
      • Irembo
      • Abanyapolitiki
        • Ibibazo n’ibisubizo
        • Ibikorwa
        • Imitwe ya politiki
        • Rwanda Politics
        • Ubuvugizi
    All Rights Reserved | NewsOfRwanda.com
      • Home
      • National
      • Politics
      • Regional
      • Magazines
      • OP&ED