Gisagara: Hatashywe ku mugaragaro amazi meza
Abaturage b’uturere twa Gisagara na Nyaruguru mu ntara y’amajyepfo bamaze kugezwaho amazi n’umushinga PEPAPS ku bufatanye bw’ambasade y’u Bubirigi, leta y’u Rwanda n’inkunga y’ubumwe bw’ibihugu by’iburayi.
Kuri uyu wa kane tariki ya 29 werurwe 2012 Intumwa yaje ihagarariye minisiteri y’ibikorwa remezo ariko ubusanzwe ikaba ishinzwe ibijyanye n’amazi muri EWSA bwana James C. SANO hamwe n’umunyamabanga wihariye muri ambasade y’u Bubirigi hano mu Rwanda bwana Michael WIMMER bafunguye ku mugaragaro ishyirwa ry’amazi meza mu karere ka Gisagara na Nyaruguru ahashyizwe imiyoboro y’amazi iri kuri km183,9, imihango yabereye mu murenge wa Kansi mu karere ka Gisagara.
Aya mazi meza ashyizwe muri utu duce azabasha gufasha abantu barenga 67.000, ibigo by’amashuri, iby’abihaye Imana n’ibiro by’imirimo itandukanye. Aya mazi yegerejwe abaturage kandi azagira ingaruka nziza haba mu buzima no mu bukungu kuko bazabasha kujya bakoresha amazi meza ndetse n’umwanya abantu bajyaga batakaza bajaya kuyashaka mu bishanga n’imibande babe bawukoramo ibindi bikorwa byabateza imbere.
MUKAMUSONI Asterie umuturage muri uyu murenge wa kansi yagize ati â€Amazi yajyaga aduhenda ndetse akaza ari na mabi tukayakuramo indwara none ubu turavoma ameza ku mafaranga 15 ijerekani ya litiro 20. Biratworoheye rwoseâ€
Igikorwa cyo kugeza amazi meza mu karere ka Gisagara n’aka Nyaruguru byagezweho ku bufatanye bwa PEPAPS umushinga ufite gahunda yo gushyigikira ikoreshwa ry’amazi meza n’bikorwa by’isukura mu baturage mu ntara y’amajyepfo, Guverinoma y’u Rwanda na Guverinoma y’ u Bubirigi bitewe inkunga n’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’iburayi.
Bwana Michael WIMMER umunyamabanga wihariye wa ambasade y’u Bubirigi mu Rwanda yavuze ko inkunga y’amafaranga asaga miliyoni 17 z’ama Euros yahawe uyu mushinga wa PEPAPS ugamije kugeza amazi meza n’ibikorwa by’isukura mu turere twa Gisagara, Huye na Nyaruguru ari ikigaragaza ko guverinoma y’u Bubirigi ikomeje gushyigikira u Rwanda mu bikorwa by’iterambere kandi izakomeza.
Aravuga kandi ko guverinoma ye yishimiye ibi bikorwa PEPAPS iri gukora kuko biri gutanga imbuto nziza  z’iterambere mu bukungu ndetse no mu buzima bwiza.
Yagize atiâ€Nishimiye ubufatanye bwiza tumaze kugeraho ndetse n’ibikorwa twagezehoâ€
Abaturage b’akarere ka Gisagara bishimiye cyane iki gikorwa cyo kubagezaho amazi ndetse mu rwego rwo kuyarinda bashyiraho ingamba zirimo ko bazagena amafaranga bazajya batanga buri kwezi akabikwa maze igihe hari itiyo yangiritse igasimburwa ndetse banashyiraho itegeko ko uzafatwa yangiza aya mazi azahanwa.
Baboneyeho kandi gusabako ubwo babonye amazi, bafashwa no kuronka umuriro w’amashanyarazi cyane ko ngo kugeza ubu ari imbogamizi ku iterambere ryabo kuko bakora amasaha ya kumanywa gusa kandi hari n’amasaha ya nijoro umuntu yakabaye agikora, ikindi kandi bakaba hari ibikorwa byinshi badashobora kuzana iwabo kuko nta muriro uhagera.
Bwana James C. SANO yabijeje ko EWSA izafatanya n’ubuyobozi bw’akarere n’umurenge maze bakareba uburyo ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi cyakemuka.
Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Gisagara bwana Hesron HATEGEKIMANA yashimye abari bitabiriye uyu muhango bose cyane aba bafatanyabikorwa babo, hanyuma asaba abaturage ko bafata neza ibi bahawe ndetse asaba abagituye mu tubande ko bazazamuka bakegera ibi bikorwa remezo bibashyirirwaho.
Umuhango wasojwe n’ubusabane hagati y’abaturage ba Kansi n’abashyitsi babagendereye.