Gakenke : Inama y’umutekano irasaba abayobozi gucunga umutekano w’abacitse ku icumu n’inzibutso
Abayobozi b’inzego z’ibanze barahamagarirwa kwita ku mutekano w’abacitse ku icumu n’inzibutso ku buryo bw’umwihariko mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994. Ibyo babisabwe mu nama y’umutekano yateranye kuri uyu wa kane tariki 29/003/2012.
Umuyobozi w’ingabo za brigade ya 5, Col. Habyarimana Andre yavuze ko uwo mutekano ushinzwe cyane cyane abakuru b’imidugudu n’abaturanyi b’abacitse ku icumu kugira ngo batazahutazwa mu gihe cy’icyunamo, nk’uko byagaragaye ko hajya haba ibikorwa nk’ibyo mu gihe cy’icyunamo.
Yabasabye kandi gucunga umutekano w’inzibutso z’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994 hakorwa amarondo  hafi yazo mu rwego rwo gukumira bamwe bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside bashobora guhungabanya umutekano wazo, bahatera ibisasu.
Muri iyo nama hagarutsweho ku byaha byahungabanyije umutekano mu kwezi gushize. Gukubita no gukomeretsa, ubujura buciye icyuho no gusambanya abana ku ngufu biza ku isonga.
Inama y’umutekano yafashe ingamba zo gukumira ibyo byaha bishingiye ku businzi n’ibiyobyabwenge bitera ibyaha byo gukubita no gukomeretsa, hubahirizwa amasaha yo gufungura no gufunga utubari ahantu hose, gushyiraho umuntu ushinzwe gupanga amarondo mu kagari no kongerera inkegutabara, zunganira inzego z’umutekano mu kurinda umutekano ubushobozi .