Ingengo y’imari mu turere tw’intara y’Amajyepfo rizita ku mishinga iteza imbere abaturage
Mu gikorwa cyo kumurika ingengo y’imari y’uturere dutatu two mu ntara y’amajyepfo,  y’umwaka wa 2011-2012, uzatangira mu kwezi kwa Karindwi, hagaragajwe ko iyi ngengo y’imari izibanda ku mishinga izateza imbere abaturage cyane ko tumwe muri utu turere twaje mu turere dukennye kurusha utundi mu Rwanda.
Akarere ka Muhanga, kari mu turere 10 dukennye mu Rwanda gafite ingengo y’imari ingana na miliyari icumi zirenga. Izi miliya zikaba zaragenewe ibikorwa ahanini by’iterambere rizamura abaturage muri rusange.
Aha hakaba harimo no guhanga imirimo izahabwa abaturage ndetse no kubaka ibikorwa remezo.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwasuku akaba yagaragaje impungenge z’ubuke bw’amafaranga bagenewe nk’aho abunzi muri aka karere bagenewe miliyoni 11 kandi ngo bakenera ubundi miliyoni 14 zirenga.
Akarere ka Ruhango nako kamuritse igenemigambi ry’umwaka, kagenewe amafaranga miliyali 80.
Akarere ka Kamonyi ko kakaba karagenewe amafaranga miliyari zirindwi, Aha aka karere kakaba nako kazibanda ku bikorwa biteza imbere umuturage wo hasi birimo nko kubaka inganda ziciriritse zizabafasha.