Ngororero: Akarere ka Ngororero ni intangarugro mu gukora neza (Jabo J Paul)
Mu rwego rwo kugenzura uko imari ya Leta ikoreshwa mu turere, ubuyobozi bw’intara y’Iburengerazuba bufatanyije n’ubw’uturere tuyigize bakoze gahunda rusange yo kugenzura ikoreshwa ry’ingengo y’imari mu turere tugize iyo ntara, aho abashinzwe gucunga umutungo w’uturere, abashinzwe kugenzura imari mu turere, n’abandi bafite aho bahuriye n’ikoreshwa ry’imari biyemeje kuzenguruka uturere twose tugize iyo ntara bareba uko imikoresherezwe y’imari yifashe.
Kuva kuwa 28 kugera kuwa 29 werurwe uyu mwaka, aba bagenzuzi bayobowe n’umunyamabanga nshingwa bikorwa w’intara y’Iburengerazuba bwana Jabo Jean Paul, bakaba barakoreye iryo genzura mu karere ka Ngororero, ari naho iki gikorwa cyatangiriye.
Bwana jabo yavuze ko impamvu bahisemo guhera muri aka karere ari uko kagaragaza intambwe nziza mu micungire y’umutungo ndetse no mw’iterambere.
Uyu muyobozi agaragaza ukuntu kuva mu mwaka wa 2009, akarere ka Ngororero kakoze iyo bwabaga mu gukorera mu mucyo, ku buryo utundi turere tw’iyi ntara twakigiye ho bikagera n’aho umukuru w’igihugu asaba izindi Ntara kurebera ku y’Iburengerazuba mu gucunga neza umutungo.
Nyuma y’uko umunyamabanga nshingwa bikorwa w’akarere ka Ngororero bwana NIRAMIRE Nkusi yerekanye ishusho y’uko ikoreshwa ry’umutungo rihagaze mu karere, abagize itsinda ry’ubugenzuzi rigizwe n’abanyamabanga nshingwa bikorwa b’uturere tugize intara y’Iburengerazuba, abagenzura umutungo muri utwo turere, intumwa zavuye ku rwego rw’Umuvunyi, n’abandi bigabanyije mo amatsinda ane maze agenzura ibyiciro bine ari byo: Icunga mutungo, itangwa ry’amasoko, gucunga ibikoresho n’abakozi n’imyinjirize y’amafaranga mu karere.
Nyuma y’iminsi ibiri y’igenzura, aba bagenzuzi bashimye imikoreshereze y’umutungo mu karere ka Ngororero, ariko banatanga inama kubyo basanze bitagenda neza, muri ibi hakaba harimo ikibazo cy’amafaranga asohoka ntagaragarizwe ibyemezo, aya agafatwa nk’ayaburiwe irengero, kudatanga ama raporo ku gihe, abakozi bamwe na bamwe bashyizwe mu myanya ku buryo budasobanutse ndetse hakaba n’abatujuje ibyangombwa bisabwa ku myanya bafite, abatishyura umwenda wa SFAR n’ibindi.
Umunyamabanga w’intara y’Iburengerazuba yadutangarije ko akarere ka Ngororero gakomeje kuba urugero rw’utundi  turere, bityo akanavuga ko gahunda y’umwihariko yo guteza imbere aka karere bahawe na Perezida wa repubulika izagerwaho bidatinze. Jabo J Paul yasabye abakozi b’akarere gukomeza gukorera hamwe, kugira ibanga no kunoza umurimo, ariko abaha n’umukoro wo gukora nk’aho ntaho baragera kugira ngo bazihute mwiterambere.
Iyi gahunda yari yaranatumiwe mo intara y’Iburasirazuba ariko kubera akazi kenshi ntibabashe kuyitabira, ngo izakomereza no mutundi turere tugize intara y’Iburengerazuba, ibi bikaba bikorwa muri gahunda yo kwitegura igenzura rikorwa n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta buri mwaka.