Nyamasheke: Ubufatanye na polisi buzagirira akamaro kanini akarere
Kuri uyu wa 29 werurwe 2012, polisi y’urwanda yaguye imikoranire mu bikorwa yari isanzwe ikora byo gufasha abaturage kwicungira umutekano no kubafasha mu iterambere ry’igihugu, isinya amasezerano y’ubufatanye n’uturere dutanu aritwo Burera, Gatsibo, Kicukiro, Nyamasheke, Nyarugenge n’Umujyi wa Kigali.
Nk’uko Habyarimana Jean Baptiste, umujyanama akaba n’umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke yabitangarije inama njyanama y’akarere, ngo ubufatanye hagati ya polisi n’akarere bizatanga umusaruro munini mu bice bitandukanye biganisha ku iterambere ry’akarere.
Habyarimana yavuze ko polisi n’abaturage bazafatanya mu gucunga umutekano mu buryo burambye, kurengera ibidukikije, kurwanya ubukene (dore ko aka karere kaza ku mwanya wa 2 mu kugira abaturage baba munsi y’umurenge w’ubukene), ndetse bikazanoza imikorere ya za sitasiyo za polisi.
Yavuze ko kuba polisi y’urwanda yaraguye imikoranire mu bikorwa byayo n’uturere ari imbuto z’urugendo baherutsemo mu mpera z’umwaka ushize aho basuye polisi y’igihugu tariki ya 23 ukuboza 2011, maze polisi ikabizeza umubano wihariye, no kubashyigikira muri gahunda z’iterambere.