Nyamasheke: Utubari turasabwa kubahiriza amasaha twemerewe gukora
Inama njyanama y’akarere ka Nyamasheke yateranye taliki ya 30/03/2012 yagarutse ku kibazo cy’utubari dufungura mu masaha y’akazi, ibi bikaba ari bimwe mu bibangamira umutekano ndetse bigatuma abantu batitabira umurimo. Inama njyanama yemeje ko gahunda y’amasaha y’utubari yongera akubahirizwa ndetse n’udukorera ahatemewe tugafungwa.
Aganira n’itangazamakuru, umuyobozi w’inama njyanama Musabyimana Innocent, yagize ati: “usanga abantu benshi barongeye kujya banywa inzoga mu masaha y’akazi aho kwitabira akazi ugasanga igihe kinini bakimaze mu tubari.â€
Yavuze ko inama njyanama yemeje ko amasaha agenwa n’amabwiriza akwiye kongera agakurikizwa, ibi bikaba ari ugushyira ingufu mu gucunga umutekano.
Amasaha yo gufungura utubari ngo azajya ahera saa kumi n’imwe z’umugoroba ageze saa mbiri z’ijoro, ba nyiri utubari badufunge nk’uko byemejwe n’inama njyanama, ibi bikazajya byubahirizwa iminsi yose uretse ku munsi w’isoko no mu mpera z’icyumweru.
Ikindi inama njyanama yavuzeho, ni utubari tugaragara mu ngo zitandukanye akavuga ko tugira uruhare mu kuzana umutekano muke mu baturage.
Musabyimana yavuze ko utwo tubari tugomba guhita dufungwa tukajyanwa ahabugenewe kandi natwo tugakurikiza amasaha yo gufungura no gufunga imiryango.