Rwanda | Nyanza: Abakuru b’imidugudu bagiye kurushaho gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano mu kurwanya ibyaha
Mu mahugurwa y’iminsi 3 ahuje abakuru b’imidugudu 420 igize akarere ka Nyanza yatangiye kuri uyu wa mbere tariki 2/04/2012 mu kigo cy’amashuli cya Hanika i Busasamana muri ako karere, biyemeje kurushaho gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano mu kurushaho kurwanya no gukumira ibyaha.
Â
Abakuru b’imidugudu mu karere ka Nyanza bari mu mahugurwa
Â
Mu kiganiro bahawe n’ukuriye Polisi y’igihugu mu Ntara y’amajyepfo Chief Supertendent Elias Mwesigye ku ruhare rw’abakuru b’imidugudu mu kurwanya ibyaha bihungabanya umutekano yavuze ko uruhare rwabo ari ingenzi kuko aribo begereye abaturage.
Yasabye abo bakuru b’imidugudu kubera imboni inzego z’umutekano bagaragaza icyahungabanya umutekano w’abantu n’ibyabo. Nk’uko ukuriye polisi y’igihugu mu Ntara y’Amajyepfo yabivuze ngo abakuru b’imidugudu baramutse bashyize umwete mu kurwanya ibyaha aho batuye nta bikorwa bihungabanya umutekano byakongera gufata intera ndende. Yabivuze atya: “Abakuru b’imidugudu baba bafite amakuru y’ibibera mu midugudu yabo kurusha abandi baza bavuye hanze yawo kuko nibo babana n’abaturage umunsi ku wundiâ€.
Ukuriye polisi y’igihugu mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Supertendent Elias Mwesigye
Chief Supertendent Elias Mwesigye asanga hari ibyaha bikorwa bitewe no kwanga kwiteranya kw’abakuru b’imidugudu kandi bikagira ingaruka ku buzima bw’abaturage.  Ati: “Ni gute umuturanyi wawe ashobora kumara umwaka acuruza kanyanga ariko ugasanga umukuru w’umudugudu we nta raporo n’imwe yamutanzeho?â€
Abakuru b’imidugudu bavuga ubushobozi buke aribwo butuma batabasha kuzuza inshingano zabo neza ngo kuko bamwe muri bo badafite telefoni  bakwifashisha mu gutanga amakuru y’ibyabereye mu mudugudu.
Bagarutse ku kibazo cy’imikorere n’imikoranire hagati yabo n’inzego zishinzwe umutekano bavuga ko hari inzitizi zigenda ziboneka. Abo bakuru b’imidugudu bifuje ko mu gihe habayeho ko umuntu afatwa na polisi agafungwa ariko nyuma akarekurwa bajya bamenyeshwa uburyo yarekuwemo kugira ngo babigireho amakuru.
Ikindi basabye ni ukujya bahabwa amakuru y’icyateye urupfu rw’umuntu mu gihe ibisubizo byatanzwe n’ibitaro byashyizwe ahagaragara.
Kuri iyi ngingo Supertendent Elias Mwesigye yemereye abo bakuru b’imidugudu ko bazajya bagezwaho icyateye urupfu kugira ngo bivaneho amazimwe mu baturage ngo kuko iyo bitavuzwe usanga buri wese abyivugira uko yishakiye.
Nyuma y’icyo kiganiro abakuru b’imidugudu bahawe ku ruhare rwabo mu kurwanya ibyaha bihungabanya umutekano biyemeje kurushaho gufatanya n’inzego zishinzwe umutekano mu kurwanya ibyaha bibanda ku bikorwa by’amarondo no gukora urutonde rw’ahantu hakekwa kuba ibiyobyabwenge.