Rwanda : Gatsibo abajyanama ku ihungabana basabwe kugira uruhare mu cyunamo
Abajyanama b’ihungabana mu karere ka Gatsibo ubuyobozi burabasaba kugira uruhare mu gufasha abaturage mu gihe cyo gushyingura no ku kwibuka kuko hari benshi bagira ibibazo by’ihungabana.
Muri ako karere hazaba ibikorwa byo gushyingura imibiri y’abazize jenoside igera 170 izakurwa mu mirenge itandukanye iki gikorwa kikaziyongeraho no kwimura ibiri yari mu mva zitameze neza zari zaratangiye kwangirika mu rwibutso rwa Kiziguro none ikazashyirwa mu mva zatunganyijwe ndetse zubatswe neza.
Ibi bikorwa byose bikaba bishobora kubonekamo ihungabana ku buryo ubuyobozi bwa Ibuka n’akarere busaba abajyanama b’ihungabana kuba hafi abashobora kugira ikibazo kugira ngo icyunamo kizarangire neza.
Nk’uko bamwe mu bitabiriye ibiganiro taliki ya 2 Mata babigaragaje ngo abagaragaraho ihungabana baba bagize ikibazo cyo kwakira ibyababayeho, bigatuma bagaragaza kwiheba, kurira n’indi mitwaro imugoye. Ku bw’ibyo abajyanama b’ihungabana bakaba basabwa kubafasha kwakira ibyababayeho kugira ngo bashobore gukomeza kwiteza imbere.
Uwimpuhwe Esperance umuyobozi w’akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza yagaragaje uko ibikorwa by’icyunamo bizagenda, akaba yavuze ko bizatangira taliki ya 7 Mata bikabera mu midugudu ariko ku rwego rw’akarere bikabera mu murenge wa Muhura, naho gahunda yo gushyingura ikazaba taliki ya 11 Mata cyane ko iyi taliki ifite amateka yihariye kuri jenoside yahakorewe.
Uretse kuba abajyanama basabwa kuba hafi abagira ikibazo cy’ihungabana basabwe no gufasha abantu kumva impamvu zo gukura imibiri y’abazize jenoside bashyinguwe mu ngo bakajyanwa ku rwibutso aho benshi mu bafite ababo bashyinguye mu ngo banga ko ababo bajyanwa ku nzibutso bavuga ko ari ukubatera agahinda no kubatesha agaciro, ahubwo bagasobanurirwa ko gukusanya imibiri y’abazize jenoside hakubakwa inzibutso ndetse hakabaho n’igihe cyo kwibuka abantu bahuriye hamwe kuruta uko umuntu yabikorera mu rugo rwe.
Mu gihe byari bimenyerewe ko mu gihe cy’icyunamo herekanwa amafirime ya jenoside hatanzwe amakuru avuga ko amafirime menshi yerekanwa atuma abantu bagira ihungabana, bakaba basabye ko ayo mafilime atuma abantu bagira ihungabana atakwerekanwa uretse ko bitavuze ko kwerekana film bivuyeho ahubwo byakoranwa ubushishozi kugira ngo bitongerera abantu ihungabana.